Scripture Stories
Igice cya 53: Moroni n’Inyigisho Ze


“Igice cya 53: Moroni n’Inyigisho Ze,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 154–55

“Igice cya 53,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 154–55

Igice cya 53

Moroni n’Inyigisho Ze

Ishusho
Moroni yandika ku bisate

Nyuma y’urupfu rwa Morumoni, Moroni yari wenyine. Yarangije inyandiko se yari yaramuhaye.

Ishusho
Moroni abona Joseph Smith

Moroni yari abizi ko umunsi umwe ibisate bya zahabu bizavanwa mu butaka.

Ishusho
umugabo n’umugore bafite igitabo cya Morumoni

Amagambo ari ku bisate bya zahabu avuga kuri Yesu Kristo. Atanga ubuhamya kandi akigisha abantu kubaho mu bukiranutsi.

Ishusho
Abalamani bafata mpiri Abanefi

Abalamani b’abagome bishe buri Munefi wanze guhakana Yesu Kristo.

Ishusho
Moroni yihisha Abalamani

Moroni ntiyari buhakane Yesu Kristo. Yarimukaga kenshi, yihisha Abalamani.

Ishusho
Moroni yandika ku bisate bya zahabu

Moroni yanditse byinshi ku bisate bya zahabu, by’umwihariko ku Balamani b’iminsi ya nyuma.

Ishusho
ingimbi ziha umugisha isakaramentu

Yanditse ibintu byinshi, harimo amagambo agize amasengesho y’isakaramentu .

Ishusho
umugabo abatizwa

Moroni yanditse ko abantu bonyine bashobora kubatizwa ari abifuza kwihana ibyaha byabo ndetse bagakorera Yesu Kristo.

Ishusho
Yesu Kristo

Moroni yashakaga ko buri wese yemera Yesu Kristo kandi akamumenya. Yavuze ko buri kintu cyose cyiza kiva kuri Kristo.

Ishusho
Moroni yandika ku bisate

Moroni yanditse ko abantu nibakunda Imana kandi bakayikurikira, bazaba abaziranenge.

Ishusho
Moroni

Moroni yari azi ko namara gupfa azazuka kandi ko azabana na Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.