Scripture Stories
Igice cya 15: Aluma Yigisha Anabatiza


“Igice cya 15: Aluma Yigisha Anabatiza,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 43–44

“Igice cya 15,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 43–44

Igice cya 15

Aluma Yigisha Anabatiza

Ishusho
Aluma yandika

Aluma acika abagaragu b’Umwami Nowa kandi yihisha iminsi myinshi. Igihe yari yihishe, yanditse ibyo umuhanuzi Abinadi yari yarigishije.

Ishusho
Aluma yigisha abandi

Aluma yihannye ibyaha bye nuko ajya ku Banefi mu ibanga, abigisha ubutumwa bwa Abinadi. Aluma yabwiye abantu kugira ukwizera muri Yesu Kristo no kwihana.

Ishusho
Aluma

Ku manywa Aluma yihishe mu gashyamba gato hafi y’ikidendezi cyiswe Amazi ya Morumoni.

Ishusho
Aluma abatiza abandi

Abemeraga inyigisho za Aluma bagiye mu Mazi ya Morumoni maze barabatizwa. Aluma yabatije abantu 204 mu Itorero rya Kristo.

Ishusho
Aluma yimika abatambyi

Aluma yimitse abatambyi ngo bigishe abantu. Yabwiye abatambyi kwigisha ukwihana n’ukwizera muri Yesu Kristo. Yavuze kandi ko batagomba kujya impaka ahubwo bakagira ubumwe.

Ishusho
abagabo basangira

Abantu ba Aluma barakundanye kandi barafatanije. Basangiye ibyo bari bafite byose kandi bari bafite ishimwe ryo kuba baramenye ibya Yesu Kristo, Umucunguzi wabo.

Ishusho
Abagaragu ba Nowa baneka Aluma

Abagaragu b’Umwami Nowa babonye Aluma yigisha abantu. Umwami yavuze ko Aluma yariho amwangisha Abanefi, bityo yohereza ingabo kubica.

Ishusho
Aluma n’abandi bahunga

Imana iburira Aluma ko ingabo z’Umwami Nowa zigiye kuza. Abantu bashyira hamwe imiryango yabo, amatungo n’indi mitungo nuko bahungira mu gasi.

Ishusho
Umusirikare w’Umwami Nowa

Imana yakomeje abantu ba Aluma ku buryo babashije gutoroka ingabo z’Umwami Nowa. Ingabo zarashakishije ariko ntabwo zabafashe.

Ishusho
abantu batera imyaka

Nyuma yo kuba mu gasi igihe cy’iminsi umunani, abantu ba Aluma baje kugera ahantu heza hari hafite amazi asukuye ahatemba. Aha bahateye imyaka banahubaka inyubako nyinshi.

Ishusho
Aluma aganira n’abandi

Abantu bashatse ko Aluma aba umwami wabo, ariko Aluma yavuze ko Imana itashakaga ko bagira umwami. Imana yashatse ko bagira ubwigenge.