Scripture Stories
Igice cya 16: Umwami Limuhi n’Abantu Be Baratoroka


“Igice cya 16: Umwami Limuhi n’Abantu Be Baratoroka,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 45–46

“Igice cya 16,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 45–46

Igice cya 16

Umwami Limuhi n’Abantu Be Baratoroka

Ishusho
Abalamani bareba abantu mu murima

Abalamani bafashe mpiri Abanefi benshi batari baratorokanye n’Umwami Nowa. Abalamani barabatwaye banabaha ubutaka ariko babishyuza imisoro myinshi.

Ishusho
Umwami Limuhi

Abanefi bagize Limuhi umwami wabo mushya. Limuhi yari umuhungu w’Umwami Nowa, ariko ntabwo yari umugome nka se. Yari umugabo mwiza.

Ishusho
Umulamani akubita Abanefi

Umwami Limuhi yagerageje gushaka amahoro ku Balamani, ariko bakomeje kugumana Abanefi no kubafata nabi cyane.

Ishusho
Abanefi bafatwa mpiri

Umunsi umwe Umwami Limuhi yabonye abanyamahanga bamwe inyuma y’umujyi. Yabashyize mu nzu y’imbohe. Abo banyamahanga bari Abanefi baturutse Zarahemula.

Ishusho
Amoni aganiriza Limuhi

Umuyobozi wabo yitwaga Amoni. Umwami Limuhi yishimiye kumubona. Yari azi ko Amoni ashobora gufasha abantu be gutoroka Abalamani.

Ishusho
Umwami Limuhi aganiriza abantu

Umwami Limuhi yegeranije hamwe abantu be. Yabibukije ko ubugome bwabo ariyo mpamvu bari bafashwe n’Abalamani.

Ishusho
Limuhi avuga

Yabwiye abantu be kwihana, kwizera Imana no kubaha amategeko. Noneho Imana ikazabafasha gutoroka.

Ishusho
Abalamani bavuga

Abanefi bamenye ko Abalamani barinda umujyi bakunze kuba basinze nijoro.

Ishusho
Abanefi bashyira vino abarinzi

Iryo joro Umwami Limuhi yohereza izindi vino ku barinzi nk’impano.

Ishusho
Limuhi n’abantu be bacika

Umwami Limuhi n’abantu be bashoboye guca imbere y’abarinzi basinze no gutoroka.

Ishusho
abantu bahabwa ikaze i Zarahemula

Amoni yayoboye Umwami n’abantu be banyuze mu gasi bajya i Zarahemula, aho bahawe ikaze.