Scripture Stories
Igice cya 20: Aluma na Nehori


“Igice cya 20: Aluma na Nehori,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 54–55

“Igice cya 20,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 54–55

Igice cya 20

Aluma na Nehori

Ishusho
Aluma Muto hamwe n’abandi

Mbere y’uko Umwami Mosaya apfa, Abanefi batoranyije abacamanza ngo babayobore. Aluma Muto yabaye umucamaza mukuru wa mbere. Kandi yari n’umuyobozi w’Itorero.

Ishusho
Nehori yigisha ibinyoma

Umugabo munini, ukomeye witwaga Nehori yatangiye kwigisha ibinyoma. Yavugaga ko buri muntu azakizwa yaba yarabaye mwiza cyangwa mubi. Abantu benshi bimeye Nehori.

Ishusho
Gidiyoni na Nehori

Nehori yabwirije arwanya Itorero ry’Imana, ariko umugabo w’umukiranutsi witwaga Gidiyoni yararirwaniriye. Nehori yagiye impaka na Gidiyoni, ariko Gidiyoni yakoreshaga amagambo y’Imana.

Ishusho
Nehori yica Gidiyoni

Nehori yagize umujinya noneho atora inkota ye nuko yica Gidiyoni.

Ishusho
Nehori ajyanwe kwa Aluma

Nehori yajyanwe kwa Aluma gucirwa urubanza. Nehori yisobanuye ashize amanga.

Ishusho
Aluma na Nehori

Ariko Aluma yavuze ko Nehori icyaha kimuhama kubera ko yari yarigishije abantu kuba abagome no kuba yari yarishe Gidiyoni.

Ishusho
Aluma

Aluma yavuze ko Nehori agomba guhanwa kuba yarishe Gidiyoni. Hakurikijwe itegeko, Nehori agomba gupfa.

Ishusho
Nehori yicwa

Nehori yajyanywe ku gasozi kari hafi nuko aricwa. Mbere y’uko apfa yavuze ko ibyo yari yarigishije byose bitari byo. Ariko abantu benshi bakomeje kwemera inyigisho mbi za Nehori.

Ishusho
abantu bakozwa isoni

Abo bantu bakundaga imitungo bityo ntibubahaga amategeko y’Imana. Bateraga urwenya ku banyamuryango b’Itorero ndetse bakabagisha impaka kandi bakabarwanya.

Ishusho
umugore n’umugabo basekwa.

Abantu b’abakiranutsi bakomeje kubaha amategeko kandi ntabwo bitotombye no mu gihe abayoboke ba Nehori babahohoteraga.

Ishusho
abagabo basangira

Abanyamuryango b’Itorero basangiraga ibyo bari bafite byose n’abakene, kandi bitaga ku barwayi. Bubahaga amategeko kandi Imana yabahaye umugisha.