Ibyifashishwa Bindi
Igice cya 10: Yakobo na Sheremu


“Igice cya 10: Yakobo na Sharemu,” Inkuru zo nhu Gitabo cya Morumoni (1997), 27–29

“Igice cya 10,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 27–29

Igice cya 10

2:17

Yakobo na Sheremu

Nefi aha ibisate Yakobo

Mbere y’uko Nefi apfa yahaye murumuna we Yakobo ibisate yari yaranditseho. Yakobo yari akiranutse.

Yakobo yandika ku bisate

Nefi yabwiye Yakobo kwandika ibintu byafasha abantu kwemera Yesu Kristo.

Nefi aha umugisha Yakobo

Nefi yahaye Yakobo ububasha bwo kuba umutambyi mu Itorero no kwigisha Abanefi ijambo ry’Imana.

Yakobo yigisha abantu

Nyuma y’uko Nefi apfuye Abanefi benshi bahindutse abagome. Yakobo yigishije abantu anababwira kwihana ibintu bibi bakoraga.

Sheremu yigisha

Umugabo w’umugome witwa Sheremu yagiye mu Banefi, abigisha kutemera Yesu Kristo.

Sheremu

Sheremu yabwiye abantu ko nta Kristo uzabaho. Abantu benshi bizeye Sheremu.

Sheremu ajya impaka na Yakobo

Yakobo yigishije abantu kwemera Kristo. Sheremu yashakaga kujya impaka na Yakobo no kumwemeza ko nta Kristo uzabaho.

Yakobo na Sheremu

Ukwizera muri Yesu Kristo kwa Yakobo ntikwashoboraga kunyeganyezwa. Yari yarabonye abamarayika kandi yarumvise ijwi rya Nyagasani. Yari azi ko Yesu azaza.

Yakobo ahamiriza Sheremu

Roho Mutagatifu yari kumwe na Yakobo ubwo yahaga Sheremu ubuhamya bwe kuri Yesu Kristo.

Sheremu asaba ikimenyetso

Sheremu yasabye kubona ikimenyetso. Yashakaga ko Yakobo atanga gihamya ko hariho Imana. Yashakaga kubona igitangaza.

Yakobo

Yakobo ntiyasabaga Imana ikimenyetso. Yavuze ko Sheremu yamaze kumenya ko ibyo Yakobo yigishije ari ukuri.

Yakobo na Sheremu

Yakobo yavuze ko Imana iramutse ikubise Sheremu, byaba ari ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana.

Sheremu yitura hasi

Sheremu yitura hasi ako kanya. Ntiyabashije guhaguruka mu gihe cy’iminsi myinshi.

Sheremu

Sheremu yari afite intege nke kandi yari azi ko agiye gupfa. Yahamagariye abantu hamwe.

Sheremu aganiriza abantu

Yababwiye ko yari yarabeshye. Yavuze ko bakwiriye kwemera Yesu Kristo.

Sheremu

Nyuma y’uko Sheremu arangije kuganiriza abantu, yarapfuye. Abantu bumvise ububasha bw’Imana, nuko bitura hasi.

Yakobo hamwe n’abandi

Abantu batangiye kwihana no gusoma ibyanditswe bitagatifu. Babaye mu mahoro n’urukundo. Yakobo yari yishimye anamenya ko Imana yari yasubije amasengesho ye.