Scripture Stories
Igice cya 13: Zenifu


“Igice cya 13: Zenifu,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 36–37

“Igice cya 13,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 36–37

Igice cya 13

Zenifu

Ishusho
Abanefi bagenda

Zenifu n’itsinda ry’Abanefi basize ingo zabo muri Zarahemula nuko berekeza mu gihugu cya Nefi, aho abandi Banefi bigeze gutura.

Ishusho
Abanefi bavugisha Umwami Lamani

Basanze Abalamani bahatuye. Zenifu na bane mu bantu be bagiye mu mujyi kuganira n’umwami. Babajije Umwami Lamani niba batura mu gihugu cye.

Ishusho
Umwami Lamani

Umwami Lamani ababwira ko bafata imijyi ye ibiri. Umwami yashakaga ko batura mu gihugu cye kugira ngo abagire abacakara.

Ishusho
Abanefi batera

Abantu ba Zenifu bubatse amazu kandi bazamura inkuta zizengurutse imijyi yabo. Bateye ubwoko bwinshi bw’ibinyampeke n’imbuto. Bari banafite imikumbi y’amatungo.

Ishusho
Abalamani batera Abanefi

Umwami Lamani yabwiye abantu be ko Abanefi barimo kuba abanyembaraga cyane. Bidatinze Abalamani benshi bagiye gutera Abanefi no kwiba amatungo yabo n’imyaka yabo.

Ishusho
Abanefi birukanka

Abanefi birukiye mu mujyi wa Nefi. Aho Zenifu akwiza intwaro abantu zirimo imiheto n’imyambi, inkota, ubuhiri ndetse n’imihumetso. Bajya kurwanya Abalamani.

Ishusho
Abanefi basenga

Mbere y’uko barwana, Abanefi barasengaga, basaba Imana ubufasha. Imana yahaye Abanefi umugisha w’imbaraga z’inyongera, maze batsinda Abalamani.

Ishusho
umurinzi n’intama

Nyuma y’urugamba Zenifu yazengurukije imijyi y’Abanefi abarinzi. Yashakaga kurinda abantu be n’amatungo yabo Abalamani.

Ishusho
abagore baboha

Abanefi babayeho mu mahoro mu gihe cy’imyaka myinshi. Abagabo bakoraga mu mirima n’abagore bakazinga indodo ndetse bagakora imyenda.

Ishusho
urugamba

Umwami Lamani yaratanze umuhungu we aba umwami. Umwami mushya yohereza ingabo ze kurwanya Abanefi.

Ishusho
Abanefi bareba Abalamani

Abanefi bongera kwakira imbaraga zituruka Kuri Nyagasani. Bishe Abalamani benshi, abandi bariruka.