“Lehi Aburira Abantu,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 5
“Igice cya 2,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 5
Igice cya 2
Lehi Aburira Abantu
Abenshi mu bantu bari batuye i Yerusalemu mu myaka 600 mbere y’ivuka rya Kristo bari abagome. Imana yohereje abahanuzi kubabwira ngo bihane, ariko ntibategaga amatwi.
Lehi yari umuhanuzi Yasenze ko abantu bakwihana. Mu gihe yasengaga, inkingi y’umuriro iza imbere. Imana yabwiye kandi yeretse Lehi ibintu byinshi.
Lehi yasubiye mu rugo arongera agira iyerekwa. Yabonye Imana ikikijwe n’abamarayika benshi. Abamarayika bariho baririmba banasingiza Imana.
Mu iyerekwa rye Lehi yahawe igitabo cyavugaga ibintu byari kuzaba mu gihe kizaza. Yasomye ko Yerusalemu izarimburwa kubera ko abantu bari abagome.
Lehi yabwiye abantu ko Yerusalemu izarimburwa. Yanababwiye ku kuza kwa Yesu. Abantu bararakaye banagerageza kwica Lehi, ariko Nyagasani aramurinda.