Scripture Stories
Igice cya 46: Yesu Kristo Yigisha kandi Asengana n’Abanefi


“Igice cya 46: Yesu Kristo Yigisha kandi Asengana n’Abanefi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 128–30

“Igice cya 46,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 128–30

Igice cya 46

Yesu Kristo Yigisha kandi Asengana n’Abanefi

Ishusho
abantu bagenda mu ijoro

Abanefi babonye Yesu Kristo babwiye inshuti zabo ko aribuze umunsi ukurikiraho. Abantu benshi barakoze cyane ngo bagere aho Yesu aza kuba ari.

Ishusho
abantu basenga

Igitondo cyakurikiyeho Nefi n’abandi bigishwa bigishije itsinda ryari ryateranye. maze Abigishwa basenga ko bakwakira Roho Mutagatifu.

Ishusho
abigishwa babatizwa

Nefi yagiye mu mazi maze arabatizwa. Nuko abatiza abandi bigishwa.

Ishusho
abamarayika baza bava mu ijuru

Nyuma yo kubatizwa, abigishwa bakiriye Roho Mutagatifu. Umuriro wabaye nkaho ubakikije, nuko abamarayika baza bava mu ijuru maze babigisha ijambo ry’Imana.

Ishusho
Yesu n’abamarayika

Ubwo abamarayika bari kumwe n’abigishwa, Yesu yaraje maze abahagarara hagati.

Ishusho
Abanefi basenga

Kristo yabwiye Abanefi bose gupfukama hasi. Yabwiye abigishwa be gusenga.

Ishusho
Yesu asenga

Ubwo basengaga, Yesu yagiye kure gato y’abantu maze apfukama hasi asenga Data wo mu Ijuru.

Ishusho
Yesu asenga

Yesu yashimiye Data wo mu Ijuru kubwo guha abigishwa be Roho Mutagatifu. Maze asaba ko Roho Mutagatifu yahabwa buri wese wizeye amagambo y’abigishwa.

Ishusho
Yesu aha umugisha abigishwa

Yesu yahaye umugisha abigishwa be ubwo bari barimo basenga. Yarabasekeye, maze bera nk’isura ye n’umwambaro.

Ishusho
Yesu asengana n’abigishwa

Yesu yongeye gusengera abigishwa be. Yanejejwe n’ukwizera kwabo guhambaye.

Ishusho
Yesu aganiriza abantu

Kristo yabwiye abantu kureka gusenga ariko bagakomeza gusengera mu mitima yabo. maze yabahaye isakaramentu.

Ishusho
Yesu aha umugisha umugati

ntawari wazanye umugati cyangwa se vino, ariko Umukiza yarabitanze mu buryo bw’igitangaza.

Ishusho
Joseph Smith afashe ibyanditswe bitagatifu

Yesu Kristo yabwiye Abanefi ko inkuru nziza izagarurwa ku isi mu minsi ya nyuma.

Ishusho
Kristo avugisha Nefi

Yababwiye kwiga Ibyanditswe bitagatifu, kandi yabwiye Nefi kwandika mu nyandiko ubwuzure bw’ubuhanuzi bwasigaye ku buhanuzi bwa Samweli w’Umulamani.

Ishusho
Yesu yigishiriza mu byanditswe bitagatifu

Maze Yesu yigishije abantu mu byanditswe bitagatifu. Yababwiye kwigishanya ibintu yabigishije.

Ishusho
Nefi abatiza

Yesu yasubiye hejuru mu ijuru, n’abigishwa be bigisha abantu. Abizeye barabatijwe kandi bakira Roho Mutagatifu.

Ishusho
Abanefi bikoreye amadegede

Abanefi batangira kubaha amategeko yose.