Igice cya“ 19: Abahungu ba Mosiya Bahinduka Abavugabutumwa,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 53
“Igice cya 19,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 53
Igice cya 19
Abahungu ba Mosaya Bahinduka Abavugabutumwa
Mosaya yariafite abahungu bane: Amoni, Aroni, Omuneri na Himuni. Bari kumwe na Aluma Muto ubwo umumarayika yababonekeraga.
Abahungu ba Mosaya bari bihannye ibyaha byabo kandi bababajwe n’ingorane bari barateje. Bamenye ko inkuru nziza ari ukuri, kandi bashakaga kuyigisha abandi.
Buri muhungu wa Mosaya yanze kuzaba Umwami. Ahubwo, bashatse kuba abavugabutumwa ku Balamani no kubasangiza imigisha y’inkuru nziza.
Umwami Mosaya yarasenze ngo amenye niba akwiye kureka abahungu be bakagenda. Imana yamubwiye kubareka bakagenda, kandi bazarindwa. Abalamani benshi bari kwemera ubutumwa bwabo.
Abahungu ba Mosaya bagiye kwigisha Abalamani. Bariyirije kandi barasenze ngo bazabe abavugabutumwa beza.