Scripture Stories
Igice cya 29: Aluma Yigisha k’Ukwizera no ku Ijambo ry’Imana


“Igice cya 29: Aluma Yigisha k’Ukwizera no ku Ijambo ry’Imana” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 81

Igice cya“ 29,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 81

Igice cya 29

Aluma Yigisha k’Uwizera no ku Ijambo ry’Imana

Ishusho
Aluma yigisha Abazoramu

Aluma yigishije Abazoramu ibyerekeye n’ukwizera. Yavuze ko abo bantu basaba ikimenyetso mbere yo kuzemera nta kwizera baba bafite.

Ishusho
Aluma abwiriza

Aluma yavuze ko ukwizera ari ukwemera ko ikintu ari ukuri ariko utara kibona.

Ishusho
ikiganza kibiba imbuto

Yasobanuye ko ukwizera gukura uko umuntu arushaho gushaka kwemera no gutega amatwi ijambo ry’Imana. Maze Ijambo rikabibwa mu mutima w’umuntu, kandi nk’urubuto rigatangira gukura.

Ishusho
abantu babiri bareba igiti

Uko umuntu akomeza kwiga byinshi ku nkuru nziza, urubuto rurasaduka nuko rugakomeza rugakura. Umuntu akamenya ko urubuto ari rwiza, nuko ukwizera kwe kugakura gukomera kurushaho.

Ishusho
umugabo n’umugore basoroma imbuto

Aluma yavuze ko nk’uko urubuto rwiza rutanga umusaruro mwiza, ijambo ry’Imana rizana imigisha ku bantu bafite ukwizera.