Scripture Stories
Igice cya 42: Ibimenyetso by’Ibambwa rya Kristo


“Igice cya 42: Ibimenyetso by’Ibambwa rya Kristo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 117–19

“Ibimenyetso by’Ibambwa rya Kristo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 117–19

Igice cya 42

Ibimenyetso by’Ibambwa rya Kristo

Ishusho
umugabo afashe umukobwa ikiganza

Imyaka mirongo itatu n’itatu yarashize kuva igihe abantu baboneye ibimenyetso by’ivuka rya Kristo.

Ishusho
abantu bareba hejuru mu kirere

Noneho bari bategereje ibimenyetso by’urupfu rwe: iminsi itatu y’umwijima.

Ishusho
abantu bajya impaka

Bamwe ntabwo bemeye ko ikimenyetso kizaza. Bagiye impaka na bamwe bemeraga.

Ishusho
abantu mu nkubi y’umuyaga

Umunsi umwe inkubi y’umuyaga uteye ubwoba yaraje. Wari umuyaga mubi bikabije.

Ishusho
umugabo wicaye

Habaye imirabyo, n’inkuba zinyeganyeza isi yose.

Ishusho
abantu birukanka

Umujyi wa Zarahemula ufatwa n’umuriro. Umujyi wa Moroni utebera mu nyanja. Umujyi wa Moroniha warahambwe.

Ishusho
umugabo n’abana

Umutingito wanyeganyeje isi yose. Imihanda yaracikaguritse n’inyubako zirashwanyagurika. Imijyi myinshi yarasenywe n’abantu benshi barishwe.

Ishusho
inkubi y’umuyaga mu gihugu hose

Inkubi y’umuyaga n’imitingito byamaze hafi amasaha atatu.

Ishusho
abantu bagenda mu mwijima

Ubwo inkubi y’umuga n’imitingito byahagararaga, umwijima ukabije wapfutse ubutaka. Nta hantu na hamwe hari urumuri. Abantu bashoboraga kwiyumvamo umwijima.

Ishusho
umuryango mu mwijima

Umwijima wamaze iminsi itatu. Amatabaza ntiyakaga, abantu ntibashoboraga kubona izuba, ukwezi, cyangwa inyenyeri.

Ishusho
abantu baririra mu mwijima

Abantu bararize kubera umwijima, isenyuka, n’urupfu. Bababajwe nuko batihannye ibyaha byabo.

Ishusho
abantu mu mwijima

Nyuma y’aho abantu bumvise ijwi rya Yesu Kristo.

Ishusho
ubutaka bwangiritse mu mwijima

Yesu Kristo yababwiye kubijyanye n’isenyuka rikomeye riri mu gihugu. Yavuze ko abantu b’abagome bishwe.

Ishusho
abantu basenga mu mwijima

Yavuze ko abatarishwe bari bakeneye kwihana. Ko nibaramuka bamusanze, azabaha umugisha.

Ishusho
abantu mu mwijima

Abantu baratangaye nyuma yo kumva ijwi maze bareka kurira. Ibintu byose byaracecetse mu gihe cy’amasaha menshi.

Ishusho
umuryango mu mwijima

Maze Yesu yarongeye aravuga, avuga ko yagerageje kenshi gufasha abantu. Nibihana ubu ngubu, bashobora kumugarukira.

Ishusho
abantu bareba hejuru

Nyuma y’iminsi itatu umwijima waratamurutse. Abantu baranezerewe mu byishimo byinshi bashimira Nyagasani.