Scripture Stories
Igice cya 50: Abayeredi Bava i Babeli


“Igice cya 50: Abayeredi Bava i Babeli,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 143-44

“Igice cya 50,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 143-44

Igice cya 50

Abayeredi Bava i Babeli

Ishusho
Yeredi n’umuvandimwe we baganira

Yeredi n’umuvandimwe we bari abagabo b’abakiranutsi babaye mu mujyi witwa Babeli. Babayeho amajana y’imyaka mbere y’Abanefi.

Ishusho
abantu b’abagome i Babeli

Abantu benshi i Babeli bari abagome. Bubatse umunara bagerageza kugera mu ijuru. Nyagasani yararakaye maze abahindurira ururimi.

Ishusho
Yeredi avugisha umuvandimwe we

Yeredi yasabye umuvandimwe we gusenga ngo asabe Nyagasani kudahindura ururimi rw’imiryango yabo n’inshuti zabo.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi asenga

Umuvandimwe wa Yeredi yarasenze, maze Nyagasani asubiza isegesho rye. Yeredi, umuvandimwe we, n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo bakomeje kumvikana.

Ishusho
Yeredi n’umuryango bagenda

Nyagasani yabwiye umuvandimwe wa Yeredi gukusanya umuryango we n’inshuti bagasiga ubwo butaka. Bajyanye amatungo n’ubwoko bwose bw’imbuto.

Ishusho
Abayeredi mu rugendo

Nyagasani yavuze ko azayobora Abayeredi mu gihugu cy’isezerano.

Ishusho
Abayeredi

Abayeredi bafashe inyoni n’amafi yo kujyana.

Ishusho
iinzuki

Bajyanye ibishashara byinshi birimo inzuki

Ishusho
Abayeredi mu rugendo

Abayeredi banyuze mu gasi. Nyagasani yarabavugishije mu bicu maze ababwira inzira yo gucamo.

Ishusho
Abayeredi

Nyagasani yabwiye abantu bari batuye mu gihugu cy’isezerano ko bagomba gukorera Imana bitaba ibyo bakarimburwa.

Ishusho
Abayeredi bakambika ku nkengero y’inyanja

Ubwo Abayeredi bageraga ku nkengero y’inyanja, bateye amahema yabo. Babaye hafi y’inyanja imyaka ine.