“Igice cya 33: Abambari b’Umwami bahangana n’Abafite Umudendezo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 91–92
“Igice cya 33,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 91–92
Igice cya 33
Abambari b’Umwami bahangana n’Abafite Umudendezo
Abanefi bamwe bashakaga ko umucamanza mukuru, Pahorani, ahindura amwe mu mategeko.
Ubwo Pahorani yabyangaga, abantu bararakaye ndetse bashatse kuvana Pahorani ku mwanya w’umucamanza mukuru. Bashatse ko bagira umwami, abacamanza bakavaho.
Abiswe abambari b’umwami, biringiraga ko umwe muri bo azaba umwami ndetse akagira ububasha ku bantu.
Abanefi bashakaga kugumana na Pahorani nk’umucamanza mukuru bitwaga abafite umudendezo. Bashakaga umudendezo wo kubaho no guhimbaza nk’uko bari barabihisemo.
Abantu batoye hagati y’abafite umudendezo n’abambari b’umwami. Abenshi muri bo batoye abafite umudendezo.
Mu gihe kimwe n’ibyo, Amalikiya yariho yegeranya umutwe munini w’ingabo z’ Abalamani kugirango zitere Abanefi.
Ubwo abambari b’umwami bumvise ko Abalamani bazaza, barishimye ndetse banga kurinda igihugu cyabo.
Umutware w’ingabo Moroni yarakariye abambari b’umwami kubera kutajya ku rugamba. Yari yarakoze cyane ngo Abanefi bagumane umudendezo.
Yasabye umutware ububasha bwo gutegeka abambari b’umwami bakarwanya Abalamani cyangwa se bakicwa.
Ubwo umutware, Pahorani, yaramaze guha Moroni ubwo bubasha, Moroni yajyanye ingabo ze kurwanya abambari b’umwami.
Abambari b’umwami benshi barishwe; bamwe bashyirwa mu nzu y’imbohe. Abasigaye bemeye gufasha kurinda igihugu cyabo Abalamani.