Scripture Stories
Igice cya 14: Abinadi n’Umwami Nowa


“Igice cya 14: Abinadi n’Umwami Nowa,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 38–42

“Igice cya 14,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 38–42

Igice cya 14

Abinadi n’Umwami Nowa

Ishusho
Zenifu

Zenifu yari umwami w’umukiranutsi w’itsinda ry’Abanefi. Amaze gusaza, umuhungu we Nowa yabaye umwami.

Ishusho
Nowa

Nowa ntabwo yari umwami mwiza nka se. Yari umugome kandi ntiyubahaga amategeko y’Imana.

Ishusho
abantu baha ubutunzi Umwami Nowa

Yahatiye abantu kumuha igice cy’ibinyampeke byabo, amatungo, zahabu n’ifeza.

Ishusho
Nowa yicaye ku meza yo kuriraho

Umwami Nowa yakoze ibi kubera ko yari umunebwe. Yatumye Abanefi bamuha ibyo yari akeneye byose ngo abeho.

Ishusho
abatambyi beza n’abagome

Abatambyi beza se yari yarahamagaye yabasimbuje abatambyi b’abagome. Aba batambyi b’abagomei bigishije abantu gukora ibyaha.

Ishusho
intebe y’umwami n’abarinzi

Umwami Nowa yari afite inyubako nyinshi nziza, harimo ingoro imwe ngari irimo intebe y’umwami. Inyubako zari zitatswe na zahabu, feza n’imbaho zihenze.

Ishusho
Nowa

Umwami Nowa yakundaga ubutunzi yambuye abantu be. We n’abatambyi be bamaraga igihe cyabo banywa vino kandi baba abagome.

Ishusho
Abinadi abwirizaa ukwihana

Imana yohereje umuhanuzi witwa Abinadi ku bantu ba Nowa. Abinadi yababuriye ko nibatihana, bazaba abacakara b’Abalamani.

Ishusho
Nowa yicaye ku meza

Ubwo Umwami Nowa yumvise ibyo Abinadi yavuze, yararakaye. Yohereza abantu ngo bazane Abinadi i bwami kugira ngo amwice.

Ishusho
Abinadi avugisha umwami

Abinadi yajyanywe ku mwami. Umwami Nowa n’abatambyi be bamubajije ibibazo byinshi. Bagerageje kumutega imitego ngo agire icyo avuga kibi.

Ishusho
Abinadi avugisha umwami

Abinadi ntiyatinyaga gusubiza ibibazo byabo. Yari abizi ko Imana imufasha. Abatambyi batangajwe n’ibisubizo bya Abinadi.

Ishusho
Umwami Nowa arakaye

Umwami Nowa yararakaye ndetse ategeka abatambyi be kwica Abinadi. Abinadi ababwira ko nibamukoraho, Imana ibica.

Ishusho
Roho Mutagatifu arinda Abinadi

Roho Mutagatifu yarinze Abinadi kugira ngo arangize kuvuga ibyo Nyagasani yashakaga ko avuga. Mu maso ha Abinadi hararabagiranaga. Abatambyi batinye kumukoraho.

Ishusho
Abinadi avuga

Abinadi avuga afite ububasha buturutse ku Mana, yabwiye abantu ku bijyanye n’ubugome bwabo. Yabasomeye amategeko y’imana.

Ishusho
Mariya, Yozefu n’umwana Yesu

Yababwiye ko Yesu Kristo azavuka ku isi. Yesu azatuma bishoboka ko abantu bihana, bakazuka kandi bakabana n’Imana.

Ishusho
Yesu Kristo

Abinadi yabwiye abantu kwihana no kwemera Yesu Kristo cyangwa se ntibazakizwe.

Ishusho
Abinadi agirwa imfungwa

Umwami Nowa n’abatambyi be bose uretse umwe banze kwemera Abinadi. Nowa yabwiye abatambyi kwica Abinadi. Baramuboshye bamujugunya mu nzu y’imbohe.

Ishusho
Aluma avugisha Umwami Nowa

Wa mutambyi umwe wemeye Abinadi yitwaga Aluma. Yasabye Umwami Nowa kureka Abinadi akagenda.

Ishusho
Aluma yihisha

Umwami yarakariye Aluma asaba ko bamuta hanze. Nuko yohereza abagaragu be kumwica. Aluma yarirukanse aranihisha, ndetse abagaragu ntibigeze bamubona.

Ishusho
Abinadi imbere ya Nowa

Nyuma yo kumara iminsi itatu mu nzu y’imbohe, Abinadi yarongeye agarurwa imbere y’Umwami Nowa. Umwami yabwiye Abinadi kwisubiraho ku magambo yari yamuvuzeho n’abantu be.

Ishusho
Umwami Nowa arakaye

Umwami Nowa yabwiye Abinadi ko nadahakana ibyo yavuze, ari bwicwe.

Ishusho
Abinadi avuga

Abinadi yari abizi ko yavuze ukuri. Yifuzaga gupfa kuruta kwisubira kubyo Imana yamutumye kuvuga.

Ishusho
Abinadi atwikwa

Umwami Nowa yategetse abatambyi be kwica Abinadi. Baramuboshye, baramukubita ndetse baramutwika kugeza apfuye. Mbere y’uko apfa, Abinadi yavuze ko Umwami Nowa nawe azicwa n’umuriro.

Ishusho
Abalamani barwanya abantu ba Nowa.

Bambwe mu Banefi ntibavugaga rumwe n’Umwami Nowa ndetse bagerageza kumwica. ingabo z’Abalamani nazo zaje kurwanya umwami n’abayoboke be.

Ishusho
Umwami n’abayoboke bahunga

Umwami n’abayoboke be bahunga Abalamani, ariko Abalamani barabafata batangira kubica. Umwami abwira abagabo gusiga imiryango yabo maze bagakomeza kwirukanka.

Ishusho
Abalamani bafata abantu mpiri

Abagabo benshi banze kugenda. Bafashwe mpiri n’Abalamani.

Ishusho
Abagabo barakarira Nowa

Benshi mu bagabo birukankanye n’Umwami Nowa barababaye. Bashakaga gusubirayo ngo bafashe abagore n’abana babo ndetse n’abantu babo.

Ishusho
Nowa hamwe n’abandi bagabo

Umwami Nowa ntiyifuzaga ko abagabo basubira mu miryango yabo. Yabategetse kugumana na we.

Ishusho
Abagabo batwika Umwami Nowa

Abagabo barakariye Umwami Nowa. Baramutwitse kugeza apfuye, nk’uko Abinadi yari yarabihanuye. Maze basubira mu miryango yabo.