Scripture Stories
Iriburiro


“Iriburiro,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 1

“Iriburiro,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 1

Iriburiro

Ku Musomyi

Izi nkuru zo mu Gitabo cya Morumoni zandikiwe wowe by’umwihariko. Inkuru zavanywe mu gitabo gitagatifu kubera ko gituruka kuri Data wo mu Ijuru. Uko uzasoma izi nkuru, uzajye wibuka ko zerekeye abantu babayeho koko kera muri Amerika.

Nyuma yo gusoma inkuru muri iki gitabo, uzumva ushaka no kuzisoma mu Gitabo cya Morumoni. Munsi ya buri shusho uzabona aho wasanga iyo nkuru mu Gitabo cya Morumoni. Saba so, nyoko, umwigisha cyangwa inshuti kugufasha.

Niba utazi ubusobanuro bw’ijambo, burebe muri “Amagambo yo Kumenya” mu gice kiri inyuma y’iki gitabo. Amakuru ku byerekeye abantu n’ahantu byavuzwe mu Gitabo cya Morumoni nabyo biri inyuma muri iki gitabo.

Ku Babyeyi n’Abigisha

Iki gitabo kizabafasha kwigisha ibyanditswe bitagatifu. Musangize ubuhamya bwanyu ku Gitabo cya Morumoni, ndetse mushishikarize abo mwigisha gushaka ubuhamya bwabo bwite. Imyumvire yabo izakura uko mubasomera inyandiko yuzuye y’inkuru bakunda kurusha izindi mu Gitabo cya Morumoni ubwacyo.