Scripture Stories
Igice cya 6: Inzozi za Lehi


“Igice cya 6 :Inzozi za Lehi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 18–20

“Igice cya 6,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 18–20

Igice cya 6

Inzozi za Lehi

Ishusho
Lehi hamwe n’umuryango

Lehi yaganirije umuryango we ku byerekeye iyerekwa ry’ingenzi yari yagize mu nzozi. Inzozi za Lehi zaramushimishije kubera Nefi na Samu ariko zaramubabaje kubera Lamani na Lemuweli.

Ishusho
Lehi na marayika

Lehi mu nzozi yabonye umugabo wambaye ikanzu yera amubwira ngo amukurikire. Lehi akurikira uwo mugabo mu gasi kijimye ndetse gateye agahinda.

Ishusho
Lehi asenga

Nyuma yo kugenda mu mwijima amasaha menshi, Lehi yasenze asaba ubufasha.

Ishusho
igiti cy’ubugingo

Nuko abona igiti gifite urubuto rwera. Uru rubuto ruryoshye rwatumaga abaruriye bishima.

Ishusho
Lehi arya urubuto

Lehi yariye urubuto, nuko rumwuzuza umunezero. Yashakaga ko umuryango we wumva kuri urwo rubuto kubera ko yari abizi ko ruri bubashimishe nabo.

Ishusho
Sariya, Samu na Nefi baza basanga Lehi

Lehi yabonye umugezi utemba iruhande rw’igiti. Ku ntangiriro y’umugezi yabonye Sariya, Samu na Nefi.

Ishusho
umuryango ugenda usanga igiti

Lehi yahamagaye umugore we n’abahungu be kuza bakumva ku rubuto. Sariya, Samu, na Nefi baragiye baruryaho ariko Lamani na Lemuweli ntibabikora.

Ishusho
inkoni iyobora ku giti

Lehi kandi abona inkoni y’icyuma n’akayira gafunganye kandi k’impatanwa kerekeza ku giti.

Ishusho
abantu bafashe ku nkoni

Yabonye abantu benshi banyura cyangwa se berekeza mu kayira. Kubera umwijima, bamwe barayobye babura inzira nuko barazimira.

Ishusho
abantu bafashe ku nkoni

Abandi bafashe ku nkoni y’icyuma bayikomeje nuko babasha kunyura mu mwijima bagera ku giti. Bariye k’urubuto

Ishusho
abantu barya urubuto

Abantu bari mu nyubako ngari ku rundi ruhande rw’umugezi bakwena abariye urubuto. Bamwe mu bariye urubuto bishwe n’ikimwaro nuko bava ku giti.

Ishusho
inyubako ngari

Lehi yabonye abantu benshi mu nzozi ze. Bamwe bafashe ku nkoni y’icyuma bayikomeje baciye mu mwijima berekeza ku giti. Bariye k’urubuto Abandi bagiye ku nyubako ngari cyangwa barohama mu mugezi cyangwa se barazimira. Lamani na Lemuweli ntibariye k’urubuto. Lehi yarabahangayikiye ndetse agerageza kubafasha ngo bubahe amategeko y’Imana.