Scripture Stories
Igice cya 1: Uko Twabonye Igitabo cya Morumoni


“Igice cya 1: Uko Twabonye Igitabo cya Morumoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 2–4

“Igice cya 1,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 2–4

Igice cya 1

Uko Twabonye Igitabo cya Morumoni

Ishusho
Joseph yitegereza itorero

Igihe Joseph Smith yari afite imyaka 14, amatorero menshi yavugaga ko ari ay’ukuri, nuko akayoberwa iryo yajyamo.

Ishusho
Joseph asoma Bibiliya

Umunsi umwe Joseph yasomye Yakobo 1:5 muri Bibiliya: “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana.” Joseph yari akeneye kumenya ngo ni irihe torero riri mu kuri, bityo yanzura kubaza Imana.

Ishusho
Joseph mu gashyamba

Mu gitondo kimwe cyo mu muhindo Joseph yagiye gusenga mu gashyamba hafi y’inzu y’iwabo.

Ishusho
Joseph asenga

Mu gihe yapfukamaga kandi agatangira gusenga, Satani yagerageje kumuhagarika. Joseph yarasenze bikomeye kurushaho, asaba ubufasha Data wo mu Ijuru.

Ishusho
Data wo mu Ijuru na Yesu

Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo biyeretse Joseph mu nkingi y’urumuri. Data wo mu Ijuru yerekeza ukuboko kuri Yesu maze aravuga ati: “Uyu ni Umwana Wanjye Nkunda. Umwumvire!”

Ishusho
Yesu

Joseph yabajije itorero akwiriye kujyamo. Yesu yamubwiye kutagira na rimwe ajyamo kuko yose nta kuri afite.

Ishusho
abantu baseka Joseph

Igihe Joseph yabwiraga abantu bamwe ibyo yari yarabonye n’ibyo yumvise, baramusetse. Abayobozi b’amatorero menshi yo muri ako gace baramutoteje.

Ishusho
Joseph asenga

Imyaka itatu yarashize. Ijoro rimwe Joseph yariho asenga ngo ababarirwe ibyaha bye anamenye icyo akwiriye gukora.

Ishusho
Moroni yigaragariza Joseph

Umumarayika witwa Moroni yabonekeye kandi abwira Joseph ibyerekeye igitabo cyanditswe ku bisate bya zahabu. Joseph yagombaga gusemura ibyo bisate mu Cyongereza.

Ishusho
Joseph mu buriri

Moroni amaze kugenda, Joseph yatekereje ku byo Moroni yari yamubwiye. Moroni yagarutse izindi nshuro ebyiri muri iryo joro.

Ishusho
Joseph aterura ikibuye

Umunsi ukurikira Joseph ku mpinga y’umusozi Kumora, yari yarabonye mu iyerekwa. Aho yahasanze ibuye rinini. Yeguye ikibuye akoresheje inkoni.

Ishusho
Joseph yitegereza ibisate bya zahabu

Munsi y’ikibuye hari agasanduku gakoze mu ibuye. Igihe Joseph yarebaga mu gasanduku, yabonye ibisate bya zahabu.

Ishusho
Moroni abonekera Joseph

Moroni yabonekeye kandi abwira Joseph kudatwara ibisate ahubwo kuzagaruka ku munsi nk’uwo buri mwaka mu gihe cy’imyaka ine. Buri gihe uko Joseph yagiyeyo, Moroni yaramwigishije.

Ishusho
Moroni abonekera Joseph

Nyuma y’imyaka ine Joseph noneho nibwo yemerewe gutwara ibisate bya zahabu. Yakoresheje Urimu na Tumimu mu gusemura bimwe muri byo.

Ishusho
Joseph hamwe n’umwanditsi

Abanditsi bafashije Joseph bandika amagambo uko yabaga ayasemura ayavana ku bisate bya zahabu.

Ishusho
Joseph afite mucapyi

Joseph yatwaye kuri mucapyi amagambo yasemuwe nuko ayakoramo igitabo.

Amateka y’Itorero 1:71

Ishusho
Igitabo cya Morumoni

Igitabo cyitwa Igitabo cya Morumoni. Kivuga ku bantu babaye muri Amerika mu myaka myinshi ishize. Kivuga kandi kuri Yesu Kristo, Umwana w’Imana.