Scripture Stories
Igice cya 4: Ibisate by’Umuringa


“Ibisate by’Umuringa,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 8-12

“Igice cya 4,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 8-12

Igice cya 4

Ibisate by’Umuringa

Ishusho
Lehi aganiriza Nefi

Lehi yabwiye Nefi ko Nyagasani yashatse ko we n’abavandimwe be basubira i Yerusalemu. Bagombaga kuzana ibisate by’umuringa babivanye ku mugabo witwa Labani.

Ishusho
Ibisate by’umuringa

Ibisate by’umuringa byari inyandiko z’agaciro. Zavugaga ku bakurambere ba Lehi kandi zarimo amagambo Imana yahishuye binyuze mu bahanuzi.

Ishusho
Lamani na Lemuweli

Lamani na Lemuweli ntibashatse gusubirayo ngo bazane ibisate by’umuringa. Baravuze ngo kubikora bizaba ari ibintu bigoye cyane Ntabwo bari bafite ukwemera muri Nyagasani.

Ishusho
Lehi aganiriza Nefi

Nefi yashatse kumvira Nyagasani. Yari azi ko Nyagasani azamufasha we n’abavandimwe be kuzana ibisate by’umuringa bifitwe na Labani.

Ishusho
Lamani, Lemuweli, Samu na Nefi

Lamani, Lemuweli, Samu na Nefi bakoze urugendo rusubira i Yerusalemu kuzana ibisate by’umuringa.

Ishusho
Lamani avugisha Labani

Lamani yagiye kwa Labani amusaba ibisate.

Ishusho
Lamani ahunga

Labani yari afite uburakari kandi ntiyari kuzaha Lamani ibisate by’umuringa. Labani yashatse kwica Lamani ariko Lamani yaracitse.

Ishusho
Lamani aganiriza abavandimwe

Lamani yabwiye abavandimwe be uko byagenze. Yari afite ubwoba kandi yashakaga kubyihorera no gusubira kwa se mu gasi.

Ishusho
Nefi aganiriza abavandimwe

Nefi yababwiye ko batazasubirayo badafite ibisate by’umuringa. Yabwiye abavandimwe be kugira ukwizera muri Nyagasani maze bazashobora kubona ibisate by’umuringa.

Ishusho
gukusanya zahabu

Nefi n’abavandimwe be bagiye aho bari batuye muri Yerusalemu maze bakusanya zahabu n’ifeza byabo ngo babigurane ibisate by’umuringa.

Ishusho
Labani yerekwa zahabu

Beretse Labani ubutunzi bwabo banamusaba ko babigurana ibisate. Labani abonye zahabu n’ifeza byabo, yashatse kubyitwarira anabajugunya hanze.

Ishusho
Labani atunga urutoki

Labani yabwiye abantu be kwica abana ba Lehi. Nefi n’abavandimwe be biruka ndetse bihisha mu buvumo. Labani agumana zahabu n’ifeza byabo.

Ishusho
Lamani na Lemuweli bakubita Nefi na Samu

Lamani na Lemuweli bari barakariye Nefi. Bakubise Nefi na Samu bakoresheje inkoni.

Ishusho
umumarayika yigaragaza

Umumarayika yarigaragaje kandi abwira Lamani na Lemuweli kubihagarika. Avuga ko Nyagasani azabafasha kubona ibisate. Yanavuze ko Nefi azaba umuyobozi w’abavandimwe be.

Ishusho
Nefi aganiriza abavandimwe

Nefi yabwiye abavandimwe be kugira ukwizera muri Nyagasani no kutagira ubwoba bwa Labani n’abantu be. Nefi yashishikarije abavandimwe be gusubira i Yerusalemu.

Ishusho
Nefi n’abavandimwe bihisha

Iryo joro abavandimwe ba Nefi bihishe hanze y’urukuta rw’umujyi mu gihe Nefi yawuseseyemo. Yagiye yerekeza ku nzu ya Labani.

Ishusho
Labani yasinze

Uko Nefi yeegeraga inzu ya Labani, yabonye umugabo wasinze urambaraye hasi. Yari Labani.

Ishusho
Nefi afata inkota ya Labani

Nefi abona inkota ya Labani nuko arayiterura. Roho Mutagatifu abwira Nefi kwica Labani, ariko Nefi ntiyashakaga kumwica.

Ishusho
Nefi yica Labani

Roho mutagatifu yongera kubwira Nefi kwica Labani kugira ngo Nefi abashe kubona ibisate by’umuringa. Umuryango wa Lehi wari ukeneye ibisate kugira ngo ubashe kwiga inkuru nziza.

Ishusho
Nefi yambaye imyenda ya Labani

Nefi yumviye Roho Mutagatifu nuko yica Labani. Nefi noneho yambara imyenda ya Labani n’igikoba cy’icyuma.

Ishusho
Nefi akora nk’aho ari Labani

Nefi ajya mu nzu ya Labani nuko yakirwa na Zoramu, umugaragu wa Labani. Nefi yasaga kandi yavugaga nk’aho ari Labani.

Ishusho
Nefi na Zoramu

Yabwiye Zoramu ko ashaka ibisate by’umuringa. Zoramu yatekereje ko Nefi yari Labani, nuko yamuhaye ibisate. Nefi yabwiye Zoramu kumukurikira.

Ishusho
Nefi na Zoramu

Lamani, Lemuweli na Samu babonye Nefi aza ndetse bagira ubwoba; bagize ngo yari Labani. Batangiye kwiruka ariko barahagaze ubwo Nefi yabahamagaye.

Ishusho
Nefi na Zoramu

Noneho Zoramu abona ko Nefi atari Labani, noneho agerageza kwiruka. Nefi asingira Zoramu nuko amwizeza ko atamugirira nabi niba azajyana na Nefi mu gasi.

Ishusho
Zoramu n’abavandimwe

Zoramu yaremeye. Nefi n’abavandimwe be bafashe Zoramu hamwe n’ibisate by’umuringa nuko basubira kwa Lehi na Sariya.

Ishusho
Lehi na Sariya bishimye

Bahaye Lehi ibisate by’umuringa. We na Sariya bari bishimiye ko abahungu babo bari bataraga. Baranezerewe bose kandi bashimiye Imana.

Ishusho
Lehi asomera abahungu be

Lehi yasomye ibisate by’umuringa. Byavugaga kuri Adamu na Eva n’Iremwa ry’isi. Byariho amagambo y’abahanuzi benshi.

Ishusho
Lehi na Nefi

Lehi na Nefi barishimye kubera ko bumviye Nyagasani bakanabasha kubona ibisate by’umuringa.

Ishusho
Lehi apakira ibisate

Umuryango wa Lehi wapakiye ibisate by’umuringa kugira ngo ubijyane mu rugendo rwabo bityo bazigishe abana babo amategeko yanditswe ku bisate.