Scripture Stories
Igice cya 24: Amoni Ahura Na Se w’Umwami Lamoni


“Igice cya 24: Amoni Ahura Na Se W’Umwami Lamoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 69–70

“Igice cya 24,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 69–70

Igice cya 24

Amoni Ahura Na Se W’Umwami Lamoni

Ishusho
Lamoni avugana na Amoni

Umwami Lamoni yashakaga gutwara Amoni ngo abonane na se. Nyagasani yaburiye Amoni kutajyayo kubera ko se wa Lamoni aza kugerageza kumwica.

Ishusho
Amoni na Lamoni

Ahubwo Nyagasani yabwiye Amoni kujya mu gihugu cya Midoni, aho umuvandimwe we Aroni yari mu nzu y’imbohe. Umwami Lamoni yajyanye na Amoni.

Ishusho
Amoni na Lamoni hamwe na se wa Lamoni

Uko bakomezaga urugendo bahuye na se wa Lamoni, wari umwami w’icyo gihugu cyose. Abaza Lamoni aho yajyaga hamwe n’Umunefi w’umubeshyi.

Ishusho
Lamoni, Amoni na se wa Lamoni

Umwami Lamoni yabwiye se ibyerekeye Amoni ndetse n’umuvandimwe we wari mu nzu y’imbohe. Arakaye, se wa Lamoni yategetse Lamoni kwica Amoni no kutajya i Midoni.

Ishusho
Se wa Lamoni agerageza kwica Lamoni

Lamoni yanze kwica Amoni kandi amubwira ko we na Amoni bagiye gufunguza Aroni. Se wa Lamoni yararakaye kurushaho maze akuramo inkota ngo yice Lamoni.

Ishusho
Amoni akomeretsa se wa Lamoni

Amoni yigiye imbere ngo akingire Lamoni. Se wa Lamoni maze agerageza kwica Amoni, ariko yirwanyeho maze akomeretsa ukuboko kwa se wa Lamoni.

Ishusho
Amoni na se wa Lamoni

Ubwo se wa Lamoni yabonaga ko Amoni ashobora kumwica, yemereye Amoni icya kabiri cy’ubwami bwe kugira ngo arokore ubuzima bwe.

Ishusho
Amoni avugisha se wa Lamoni

Amoni yavuze ko yashakaga ko Aroni na bagenzi be bakurwa mu nzu y’imbohe kandi yashakaga ko Lamoni yabasha kugumana ubwami bwe.

Ishusho
Amoni apfuka igikomere cy’umwami

Se wa Lamoni yamenye ko Amoni atashakaga kumukomeretsa. Yatangajwe n’ukuntu Amoni yakundaga umuhungu we. Yatumiye Amoni kumwigisha inkuru nziza.

Ishusho
Umwami Lamoni avugana n’umwami wa Midoni

Amoni n’Umwami Lamoni bagiye i Midoni. Lamoni yavuganye n’umwami w’aho, maze Aroni na bagenzi be barafungurwa.

Ishusho
Aroni na bagenzi be bafungurwa

Amoni yababajwe n’ukuntu bari barafashwe nabi. Bari barababaye cyane ariko bari barihanganye.