Scripture Stories
Igice cya 27: Korihori


“Igice cya 27: Korihori,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 75–77

“Igice cya 27,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 75–77

Igice cya 27

Korihori

Ishusho
Korihori atembera

Umugabo witwaga Korihori yaje i Zarahemula. Ntabwo yemeye Yesu Kristo kandi yabwirije ko ibyo abahanuzi bari baravuze ku Mukiza bitari ukuri.

Ishusho
Korihori yigisha abantu

Korihori yabwiye abantu ko basaze k’ubwo kwemera ko Yesu azaza ku isi kandi akababazwa kubera ibyaha byabo.

Ishusho
abahungu bakora ibyaha

Yavuze ko abantu badashobora guhanwa kubera ibyaha byabo kuko nyuma y’urupfu nta buzima buhari. Abantu benshi bemeye Korihori. Bahindutse abagome.

Ishusho
Korihori

Korihori yagerageje kubwiriza abantu ba Amoni, ariko ntibategaga amatwi. Baramuboshye nuko bamutwara kwa Amoni, wamwirukanye mu mujyi.

Ishusho
Korihori yirukanwa

Korihori yagiye ku butaka bwa Gidiyoni, ariko abantu b’aho na bo ntibamuteze amatwi. Umucamanza mukuru yamwohereje kwa Aluma.

Ishusho
Aluma na Korihori

Aluma yabajije Korihori niba yemera Imana. Korihori yavuze ko atayemera. Aluma yahamije ko Imana iriho kandi ko Kristo azaza.

Ishusho
Korihori na Amoni

Korihori yashakaga ko Aluma akora igitangaza ngo yerekane ko Imana iriho. Korihori yavuze ko azemera Imana niba abonye ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana.

Ishusho
Aluma afashe ibyanditswe bitagatifu

Aluma yabwiye Korihori ko yamaze kubona ibimenyetso byinshi by’ububasha bw’Imana binyuze mu byanditswe bitagatifu n’ubuhamya bw’abahanuzi bose.

Ishusho
Aluma aganiriza Korihori

Aluma yavuze ko isi n’ibintu byose biyiriho n’uburyo imibumbe izenguruka mu kirere na byo ari ibimenyetso ko Imana iriho.

Ishusho
Korihori na Aluma

Korihori yakomeje kwanga kwemera. Aluma yarababaye kubera ubugome bwa Korihori kandi yamuburiye ko ubugingo bwe bushobora kurimburwa.

Ishusho
Aluma afashe ibyanditswe bitagatifu

Korihori yakomeje gushaka ikimenyetso cyemeza ko Imana iriho. Aluma yavuze ko ikimeneyetso kivuye ku Mana kizaba ko Korihori atazabasha kuvuga.

Ishusho
Korihori

Nyuma y’aho Aluma avuze ibi, Korihori ntiyabashije kuvuga.

Ishusho
Korihori yandika hasi mu bitaka

Korihori yanditse ko yamenye ko iki kimenyetso ari icyavuye ku Mana kandi ko igihe cyose yari asanzwe azi ko Imana iriho. Yasabye Aluma gusenga no gukuraho uwo muvumo.

Ishusho
Aluma avuga

Aluma yari azi ko niba Korihori yashoboraga kuvuga yazongera akabeshya abantu. Aluma yavuze ko Nyagasani azanzura niba Korihori azongera kuvuga.

Ishusho
Korihori asabiriza ibyo kurya

Nyagasani ntabwo yasubije Korihori ijwi rye. Korihori yagiye inzu ku yindi, asabiriza ibyo kurya.

Ishusho
umucamanza mukuru yandika ibaruwa

Umucamanza mukuru yohereje ibaruwa mu gihugu hose ivuga ibyabaye kuri Korihori. Yabwiye abari baremeye Korihori bose kwihana. Abantu barihannye.

Ishusho
Korihori ku butaka yapfuye

Korihori yagiye kubana n’Abazoramu. Umunsi umwe mu gihe yariho asabiriza, yaranyukanyutswe kugeza apfuye.