Scripture Stories
Igice cya 31:Umutware w’ingabo Moroni Atsinda Zerahemuna


“Igice cya 31: Umutware w’ingabo Moroni Atsinda Zerahemuna,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 85–88

“Igice cya 31,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 85–88

Igice cya 31

Umutware w’ingabo Moroni Atsinda Zerahemuna

Ishusho
Abalamani baganira

Zerahemuna, umuyobozi w’Abalamani, yashakaga ko abantu be bakomeza kwanga Abanefi kandi bakabagira abacakara.

Ishusho
Abasirikare b’Abanefi

Abanefi bashakaga kugumana umudendezo w’igihugu n’imiryango yabo. Kandi bashakaga kugira umudendezo mu guhimbaza Imana

Ishusho
Umutware w’ingabo Moroni

Umutware w’ingabo Moroni yari umuyobozi w’ingabo z’Abanefi. Ubwo Abalamani baje kurwana, Moroni n’ingabo ze bahuye na bo ku butaka bwa Yerushoni.

Ishusho
Umutware w’ingabo Moroni hamwe n’ingabo

Umutware w’ingabo Moroni yari yarateguye ingabo ze hamwe n’intwaro, ingabo, imitamenwa n’imyambaro y’uruhu runini.

Ishusho
ingabo z’Abalamani

Abalamani bari bafite ingabo nyinshi ariko bagize ubwoba ubwo babonaga imitamenwa y’Abanefi—Abalamani bari bambaye utwenda duto.

Ishusho
Abalamani bihisha mu gasi

Ingabo z’Abalamani ntabwo zatinyutse kurwanya ingabo z’Umutware w’ingabo Moroni. Abalamani birukanse mu gasi maze banzura gutera undi mujyi w’Abanefi.

Ishusho
Aluma asenga

Moroni yohereje abatasi kujya kureba Abalamani. Kandi yasabye Aluma gusenga Nyagasani ngo abahe ubufasha Nyagasani yabwiye Aluma aho Abalamani bazatera.

Ishusho
Moroni n’ingabo ze bagenda

Ubwo Moroni yakiraga ubutumwa bwa Aluma, yasize bamwe mu basirikare be ngo barinde Yerushoni maze izisigaye arazijyana ngo zihure n’Abalamani.

Ishusho
Abasirikare ba Moroni bihisha

Abasirikare b’Umutware w’ingabo Moroni bihishe ku mpande zombi z’umugezi Sidoni, bategereje guta mu mutego ingabo z’Abalamani.

Ishusho
urugamba mu mugezi

Urugamba rwaratangiye, Abalamani bagerageje gutoroka bambuka umugezi, ariko Abanefi benshi bari babategereje ku rundi ruhande rw’umugezi.

Ishusho
Abanefi barasa imyambi

Barwana birenze uko bigeze kubikora mbere, Zerahemuna n’ingabo ze bishe Abanefi benshi. Abanefi batakambiye Nyagasani ngo abafashe.

Ishusho
Abanefi bahangana n’Abalamani

Nyagasani yakomeje ingabo z’Abanefi. Ingabo zazengurutse Abalamani, nuko Moroni ategeka ko imirwano ihagarara.

Ishusho
Moroni avugana na Zerahemuna

Moroni yabwiye Zerahemuna ko Abanefi batashakaga kwica Abalamani cyangwa ngo babagire abacakara.

Ishusho
Moroni avuga

Moroni yavuze ko Abalamani batarimbura ukwizera kw’Abanefi muri Yesu Kristo. Yavuze ko Imana izakomeza gufasha Abanefi kurwana igihe cyose bazaba ari indahemuka.

Ishusho
Moroni ategeka Zerahemuna

Moroni yategetse Zerahemuna gushyira intwaro ze hasi. Abalamani ntibari bwicwe iyo basezeranya ko batazigera bongera kurwanya Abanefi.

Ishusho
Zerahemuna ahereza intwaro Moroni

Zerahemuna yahaye Moroni intwaro ze ariko ntiyamusezeranya ko atazabarwanya. Moroni yasubije Abalamani intwaro kugira ngo birwaneho.

Ishusho
Umusirikare w’Umunefi avuna inkota ya Zerahemuna

Zerahemuna yasimbukiye kuri Moroni ngo amwice, ariko umusirikare w’Umunefi yakubise ndetse avuna inkota ya Zerahemuna.

Ishusho
umusirikare abaga Zerahemuna

Maze umusirikare akuraho uruhu rw’igihanga cya Zerahemuna, arushyira ku gasongero k’inkota ye, maze ayizamura mu kirere.

Ishusho
uruhu rw’igihanga rw’Umulamani

Yabwiye Abalamani ko bazagwa nk’uko uruhu rw’igihanga rwaguye, keretse batanze intwaro zabo bagasezeranya ko batazongera kurwana.

Ishusho
Abalamani batanga intwaro

Abalamani benshi bashyize intwaro zabo ku birenge bya Moroni ndetse basezeranya ko batazongera kurwana. Bemerewe kugenda mu mutuzo.

Ishusho
Abalamani barwana

Zerahemuna wari urakaye cyane yateje ingabo ze zari zisigaye kurwana. Abasirikare ba Moroni bishe benshi muri bo.

Ishusho
Zerahemuna atakambira Moroni

Ubwo Zerahemuna yabonaga ko we n’ingabo ze baza kwicwa, yatakambiye Moroni ko yabababarira. Yasezeranyije ko atazigera arwanya Abanefi ukundi.

Ishusho
Abalamani bava mu Banefi

Moroni yahagaritse kurwana maze afata intwaro z’Abalamani. Bamaze gusezeranya ko batazongera kurwana, Abalamani baragiye.