Scripture Stories
Igice cya 7: Kubaka Inkuge


“Igice cya 7: Kubaka Inkuge,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 21–22

“Igice cya 7,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 21–22

Igice cya 7

Kubaka Inkuge

Ishusho
Nefi

Nyuma y’uko umuryango wa Lehi wari wakambitse hafi y’inyanja mu gihe cy’iminsi myinshi, Nyagasani yavugishije Nefi. Yamubwiye kubaka inkuge yo kujyana umuryango we mu gihugu cy’isezerano.

Ishusho
Nefi ategura ibikoresho

Nefi ntiyarazi uko bubaka inkuge ariko Nyagasani yamubwiye ko azabimwereka. Yabwiye Nefi aho azabona ibyuma byo gucura ibikoresho azakenera.

Ishusho
Lamani na Lemuweli hamwe na Nefi

Lamani na Lemuweli basetse Nefi kubera gushaka kubaka inkuge. Ntibemeraga ko Nyagasani yari yeretse Nefi uburyo azabikora. Banze kumufasha.

Ishusho
Nefi aganiriza Lamani na Lemuweli

Nefi yabwiye Lamani na Lemuweli kwihana no kutigomeka. Yabibukije ko babonye umumarayika. Yanababwiye ko Imana ifite ububasha bwo gukora ibintu byose.

Ishusho
Lamani na Lemuweli bashaka kujugunya Nefi mu nyanja

Lamani na Lemuweli bari barakariye Nefi kandi bashatse kumujugunya mu nyanja.

Ishusho
Nephi ari kumwe na Lamani na Lemuweli

Uko baje basanga Nefi, yabategetse kutamukoraho kuko yari yuzuye ububasha bw’Imana. Lamani na Lemuweli bagize ubwoba igihe cy’iminsi myinshi.

Ishusho
Lamani na Lemuweli bagwa hasi bagaramye

Nuko Nyagasani yabwiye Nefi gukora kuri Lamani na Lemuweli. Mu gihe Nefi yabikoraga, Nyagasani arabatigisa. Lamani na Lemuweli bamenye ko ububasha bw’Imana bwari kuri Nefi.

Ishusho
Nefi

Nefi yabwiye Lamani na Lemuweli kumvira abayeyi babo no kumvira Imana. Nefi yavuze ko nibabikora, bazahabwa umugisha.

Ishusho
Lamani na Lemuweli bubaka inkuge

Lamani na Lemuweli barihannye kandi bafasha Nefi kubaka inkuge.

Ishusho
Nefi asenga

Nefi ajya ku musozi inshuro nyinshi gusenga asaba ubufasha. Nyagasani amwigisha ukuntu bubaka inkuge.

Ishusho
inkuge yuzuye

Igihe Nefi n’abavandimwe be bari barangije kubaka inkuge, bamenye ko ari inkuge nziza. Bashimiye Imana kubera yabafashije.