Scripture Stories
Igice cya 5: Kugenda mu Gasi


“Igice cya 5: Kugenda mu Gasi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 13–15

“Igice cya 5,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 13–15

Igice cya 5

Kugenda mu Gasi

Ishusho
abavandimwe bagenda mu butayu

Nyagasani yashakaga ko abahungu ba Lehi bashaka abagore bazigisha abana babo inkuru nziza. Yabwiye Lehi kohereza abahungu be i Yerusalemu kuzana umuryango wa Ishimayeli.

Ishusho
Nefi avugana na Ishimayeli

Nefi n’abavandimwe be basubiye i Yerusalemu. Babwiye Ishimayeli icyo Nyagasani yashakaga ko akora. Ishimayeli yarabemeye, we n’umuryango we bajyana n’abahungu ba Lehi.

Ishusho
Lamani na Lemuweli barakarira Nefi

Ubwo bagendaga mu gasi, Lamani na Lemuweli ndetse na bamwe mu bagize umuryango wa Ishimayeli bararakaye. Bashakaga gusubira i Yerusalemu.

Ishusho
Nefi avugana na Lamani ndetse na Lemuweli

Nefi yibukije Lamani na Lemuweli ibyo Nyagasani yabakoreye byose. Yababwiye kugira ukwizera guhambaye kurushaho. Barakariye Nefi ariko ntabwo basubiye i Yerusalemu.

Ishusho
Abageni basezerana

Nefi, abavandimwe be na Zoramu nyuma barongoye abakobwa ba Ishimayeli.

Ishusho
Lehi afashe Liyahona.

Nyagasani abwira Lehi gukomeza urugendo rwe. Igitondo cyakurikiyeho Lehi yabonye agapira k’umuringa kitwa Liyahona hanze y’ihema rye. Kerekanaga inzira yo gucamo mu gasi.

Ishusho
umuryango ugenda

Umuryango wa Lehi wegeranije ibiribwa n’imbuto kandi bazinga amahema yabo. Banyuze mu gasi mu gihe cy’iminsi myinshi bakurikira icyerekezo cya Liyahona.

Ishusho
guhiga

Nefi n’abavandimwe be bakoresheje imiheto n’imyambi bahiga ngo babone ibyo kurya uko babaga bagenda.

Ishusho
Umuheto uvunitse

Umuheto w’icyuma wa Nefi uravunika ndetse n’imiheto y’abavandimwe be itakaza intege zayo. Abavandimwe be ntibashoboraga kwica inyamaswa, kubw’ibyo buri wese yari ashonje. Lamani na Lemuweli bararakaye.

Ishusho
umuheto w’igiti

Nefi yakoze umuheto w’igiti nuko abaza se aho kujya guhigira. Lehi yabonye ibyerekezo muri Liyahona. Nefi yakurikiye ibyo byerekezo nuko abona inyamaswa.

Ishusho
Lehi afashe Liyahona.

Liyahona yakoraga gusa igihe umuryango wa Lehi wabaga ari indahemuka, ukorana umwete unubaha.

Ishusho
Nefi yagarukaganye ibiribwa

Nefi yagarukanye inyamaswa yari yabonye. Buri wese yarishimye kubwo kubona ibyo kurya. Baricujije kuba bari barakaye, nuko bashima Imana kubwo kubaha umugisha.

Ishusho
abakobwa ba Ishimayeli

Urugendo ntabwo rwari rworoshye. Kenshi umuryango wa Lehi wabaga unaniwe, ushonje ndetse ufite inyota. Ishimayeli arapfa nuko abakobwa be barababara. Bitotombeye Lehi.

Ishusho
Lamani na Lemuweli

Lamani na Lemuweli nabo baritotombye. Ntabwo bemeye ko Nyagasani yari yaravugishije Nefi. Bashakaga kwica Lehi na Nefi ubundi bagasubira i Yerusalemu.

Ishusho
Lamani na Lemuweli

Ijwi rya Nyagasani rivugisha Lamani na Lemuweli. Ribabwira kutarakarira Lehi na Nefi. Lamani na Lemuweli barihannye.

Ishusho
Umuryango wa Lehi

Umuryango wa Lehi wakomeje urugendo rwabo rukomeye. Imana yarabafashije kandi irabakomeza. Abana baravutse. Lehi na Sariya bari bafite abandi bana babiri bitwa Yakobo na Yozefu.

Ishusho
umuryango ugenda

Nyuma yo kugenda mu gasi mu gihe cy’imyaka umunani, umuryango wa Lehi wageze ku nkengero y’inyanja. Bahasanze imbuto n’ubuki. Ako gace bakise Aharumbuka.