Scripture Stories
Igice cya 30: Aluma Agira inama Abahungu Be


’’Igice cya 30: Aluma Agira inama Abahungu Be,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 82–84

“Igice cya 30,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 82–84

Igice cya 30

Aluma Agira inama Abahungu Be

Ishusho
Aluma avugisha abahungu be

Aluma ntiyari yishimye kubera ukuntu Abanefi bari barabaye abagome. Yavugishije buri muhungu we ku bijyanye no kubaho ubuzima bukiranutse.

Ishusho
marayika hamwe na Aluma ndetse n’abahungu ba Mosaya

Aluma yabwiye Helamani, umuhungu we mukuru, kwizera Imana. Yamubwiye ku mu marayika Imana yari yohereje kubwira Aluma guhagarika kurimbura Itorero.

Ishusho
Aluma mu buribwe ku buriri

Mu gihe cy’iminsi itatu Aluma yarababaye kubera kwicira urubanza kwe. Nyuma yibutse inyigisho za se kuri Yesu, kandi yamenye ko ibyaha bye byababarirwa.

Ishusho
Aluma

Aluma yasenze asaba imbabazi, maze umunezero usimbura ububabare mu bugingo bwe. Yarababariwe kubera ko yari afite ukwizera muri Yesu Kristo kandi yarihannye.

Ishusho
Aluma yigisha

Guhera ubwo Aluma yari yarigishije abandi inkuru nziza kugira ngo bumve umunezero nk’uwe. Imana yari yarahaye umugisha Aluma kubera ukwizera kwe mu Mana.

Ishusho
Aluma ahereza Helamani inyandiko

Aluma yahaye Helamani inyandiko ntagatifu amubwira gukomeza kwandika amateka y’abantu babo.

Ishusho
Aluma avugisha Helamani

Aluma yamubwiye ko nakurikiza amategeko, Imana izamuha umugisha kandi ikamufasha kurinda inyandiko.

Ishusho
Aluma na Helamani

Aluma kandi yabwiye Helamani gusenga buri gitondo na buri joro abwira Imana ibyo yakoraga byose kugira ngo Imana imuyobore.

Ishusho
Shibuloni

Aluma yari yishimye we n’umuhungu we Shibuloni, wari umuvugabutumwa w’intwari mu Bazoramu. Shibloni yakomeje kuba indahemuka no mu gihe bari bamuteye amabuye.

Ishusho
Aluma na Shibuloni

Aluma yibukije Shibuloni ko inzira yonyine yo gukizwa ari muri Yesu Kristo. Nuko Aluma ashishikariza umuhungu we ngo akomeze kwigisha inkuru nziza.

Ishusho
Koriyantoni

Umuhungu wa Aluma witwa Koriyantoni ntabwo yakurikije amategeko. Ntabwo yari yarabaye umuvugabutumwa w’indahemuka igihe yigishaga Abazoramu.

Ishusho
Aluma

Kubera ibyo Koriyantoni yari yarakoze, Abazoramu ntibemeraga inyigisho za Aluma.

Ishusho
Aluma na Koriyantoni

Aluma yabwiye Koriyantoni ko abantu batashobora guhisha ibyaha byabo Imana kandi ko Koriyantoni yari akeneye kwihana.

Ishusho
Aluma

Aluma yigishije umuhungu we ko buri muntu azazuka ariko ko abakiranutsi bonyine aribo bazabana n’Imana.

Ishusho
Aluma na Koriyantoni

Ubu buzima ni igihe cyahawe abantu ngo bihane kandi bakorere Imana, niko Aluma yavuze.

Ishusho
Aluma ahereza Koriyantoni ibyanditswe bitagatifu

Yibutsa Koriyantoni ko yari yarahamagariwe kuba umuvugabutumwa, Aluma yamubwiye gusubira mu Bazoramu maze akigisha abantu kwihana.

Ishusho
Aluma n’abahungu be bigisha

Aluma n’abahungu be bakomeje kwigisha inkuru nziza. Bigishije kubw’ububasha bw’ubutambyi.