“Igice cya 21: The Abamulisi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 56–57
“Igice cya 21,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 56–57
Igice cya 21
Abamulisi
Amulisi yari umugabo w’umunyabwenge, w’umugome washakaga kuba umwami w’Abanefi. Yari afite abayoboke benshi.
Abanefi b’abakiranutsi ntibashakaga ko Amulisi ababera umwami. Bari babizi ko yashakaga kurimbura Itorero ry’Imana
Abanefi bihurije mu matsinda atandukanye ngo bafate umwanzuro niba Amulisi akwiye kuba umwami. Abantu benshi banze gutora Amulisi, ndetse ntabwo yabaye umwami.
Amulisi n’abayoboke be bararakaye. Bavuye mu Banefi, bagira Amulisi umwami wabo, kandi biyita Abamulisi. Amulisi yabategetse kurwanya Abanefi.
Abanefi b’abakiranutsi bateguye imiheto n’imyambi, inkota ndetse n’izindi ntwaro zo kwirwanaho.
Abamulisi barateye, noneho Abanefi, bari bayobowe na Aluma kandi bakomejwe na Nyagasani, bishe benshi muri bo. Abamulisi basigaye barahunze.
Aluma yohereje abatasi kureba Abamulisi Abatasi bababonye bihuza n’ingabo nyinshi z’Abalamani zateye Abanefi bari batuye hafi ya Zarahemula.
Abanefi barasenze, maze Imana irongera irabafasha. Bishe abasirikare binshi b’Abalamani bifatanije n’ab’Abamulisi.
Aluma na Amulisi bararwanye bifashishije inkota. Aluma yarasenze ngo ubuzima bwe burokoke, nuko Imana imuha imbaraga zo kwica Amulisi.
Abanefi birukanse ku Balamani n’Abamulisi mu gasi. Benshi mubari bakomeretse baguyeyo ndetse bariwe n’inyamaswa zo mu gasozi.
Nk’Abalamani, Abamulisi bishyizeho ibimenyetso bitukura, byatumye ubuhanuzi busohora. Abamulisi bikuye mu migisha ituruka mu nkuru nziza.