Scripture Stories
Igice cya 11: Enosi


“Igice cya 11: Enosi,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 30–31

“Igice cya 11,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 30–31

Igice cya 11

Enosi

Ishusho
Yakobo ahereza Enosi ibisate

Enosi yari umuhungu wa Yakobo. Yasigaranye ibisate kandi yanditseho nyuma y’uko se apfa.

Ishusho
Enosi ahiga

Umunsi umwe Enosi yari arimo ahiga mu ishyamba. Yatekereje ku nyigisho za se kandi yashakaga kubabarirwa ibyaha bye.

Ishusho
Enosi asenga

Enosi yarapfukamye asenga Imana. Yasenze umunsi wose kandi yari agisenga ubwo ijoro ryagwaga.

Ishusho
Enosi asenga

Imana yabwiye Enosi ko kubera ukwizera kwe muri Yesu Kristo, ibyaha bye byababariwe.

Ishusho
Enosi asenga

Noneho Enosi yashatse ko Nyagasani aha umugisha Abanefi. Yarabasengeye, nuko Nyagasani avuga ko azabaha umugisha nibubaha amategeko ye.

Ishusho
Abalamani

Enosi kandi yashatse ko Nyagasani aha umugisha Abalamani. Yasenganye ukwizera guhambaye, nuko Nyagasani asezeranya gukora ibyo Enosi yamusabye.

Ishusho
Abalamani barwanya Abanefi

Nubwo Abalamani barwanyije Abanefi bakanagerageza kwangiza inyandiko zabo, Enosi yasenze ko bazaba abantu b’abakiranutsi.

Ishusho
Enosi asenga

Enosi yasenze ko inyandiko yari abitse zatekana. Nyagasani yasezeranije ko umunsi umwe azaha Abalamani inyigisho zari muri izo nyandiko.

Ishusho
Enosi abwiriza Abanefi

Enosi yabwirije Abanefi. Yashakaga ko bemera Imana kandi bagakurikiza amategeko.

Ishusho
Abalamani bakora

Abanefi bagerageje kwigisha inkuru nziza Abalamani, ariko ntibatege amatwi. Abalamani bangaga Abanefi.

Ishusho
Enosi yandika

Enosi yamaze ubuzima bwe bwose yigisha ku byerekeye Yesu n’inkuru nziza. Yakoreye Imana kandi arayikunda iminsi ye yose.