Scripture Stories
Igice cya 47: Yesu Kristo Aha Umugisha Abigishwa Be


“Igice cya 47: Yesu Kristo Aha Umugisha Abigishwa Be,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 131–33

“Igice cya 47,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 131–33

Igice cya 47

Yesu Kristo Aha Umugisha Abigishwa Be

Ishusho
Yesu hamwe n’abigishwa be

Umunsi umwe abigishwa bari hamwe biyiriza banasenga, Yesu Kristo aza aho bari.

Ishusho
Kristo avugisha abigishwa

Abigishwa bamubajije uko bakwita Itorero. Yesu yavuze ko rigomba kumwitirirwa kubera ko ryari Itorero rye.

Ishusho
Yesu avugisha abigishwa

Yesu yasobanuriye abigishwa be ko Data wo mu Ijuru yamwohereje ku isi gutanga ubuzima bwe kubw’abantu bose.

Ishusho
Kristo avugana n’abigishwa

Yavuze ko buri wese wihannye, akabatizwa mu izina rye, kandi akubaha amategeko ye azaba umuziranenge imbere ya Data wo mu Ijuru.

Ishusho
Kristo avugana n’abigishwa

Umukiza yabwiye abigishwa be gukora ibintu babonye akora. Yari yaraberetse urugero.

Ishusho
Kristo avuga ku byanditswe bitagatifu

Kandi yababwiye kwandika ibyo babonye n’ibyo bumvise kugira ngo abandi bazabimenye.

Ishusho
Kristo hamwe n’abigishwa

Yesu yabajije abigishwa be icyo bashaka ko abakorera. Icyenda muri bo bashakaga kuzabana nawe nyuma y’ubuzima bwabo ku isi.

Ishusho
Yesu hamwe n’abigishwa

Yesu yabasezeranyije ko ubwo bazagira imyaka 72, ba bazamusanga mu ijuru.

Ishusho
Yesu hamwe n’abigishwa batatu

Abandi bigishwa batatu ntabwo batinyutse gusaba icyo bashaka, ariko Yesu yari akizi. Bashakaga kuguma ku isi ngo bigishe inkuru nziza kugeza Yesu yongeye kugaruka.

Ishusho
Umukiza hamwe n’abigishwa

Umukiza yabasezeranyije ko batazigera bahura n’uburibwe cyangwa agahinda kandi ko batazigera bapfa. Bazigisha abantu inkuru nziza kugeza agarutse.

Ishusho
Yesu agenda

Yesu yakoze kuri buri mwigishwa uretse babandi batatu bari kuguma ku isi. Maze aragenda.

Ishusho
abigishwa batatu bajyanwa mu ijuru

Abigishwa batatu bajyanwe mu ijuru, aho bumvise ndetse babona ibintu byinshi bihebuje. Babashije kumva neza ibintu by’Imana.

Ishusho
abigishwa batatu

Imibiri yabo yarahinduwe kugirango batazapfa.

Ishusho
abigishwa babatiza abandi

Abigishwa batatu bagarutse ku isi maze batangira kwigisha bakanabatiza.

Ishusho
abigishwa batatu mu mwobo muremure

Abanefi b’abagome bajugunye abigishwa batatu mu nzu y’imbohe no mu byobo birebire, ariko ububasha bw’Imana bwabafashije gutoroka.

Ishusho
abigishwa basunikwa mu itanura ry’umuriro

Nyuma yo gusunikwa mu nkongi y’umuriro no mu ndiri y’inyamaswa z’inkazi, nabwo barinzwe n’ububasha bw’Imana.

Ishusho
abigishwa bigisha abantu

Abigishwa batatu bakomeje kwigisha Abanefi inkuru nziza ya Yesu Kristo ku Banefi. Baracyakomeza kwigisha inkuru nziza ye.