Scripture Stories
Igice cya 41: Ibimenyetso by’Ivuka rya Kristo


“Igice cya 41: Ibimenyetso by’Ivuka rya Kristo,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 114–16

Igice cya“ 41,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 114–16

Igice cya 41

Ibimenyetso by’Ivuka rya Kristo

Ishusho
Nefi ahereza inyandiko umuhungu we

Nefi, umuhungu wa Helamani, yatanze inyandiko ntagatifu n’ibyanditswe bitagatifu ku muhungu we mukuru, Nefi.

Ishusho
abantu baganira

Abanefi babonye ibimenyetso n’ibitangaza by’abahanuzi bari baravuze ko bizaba mbere y’ivuka rya Yesu Kristo.

Ishusho
abagabo bamwenyura

Ariko bamwe mu Banefi bavuze ko igihe cy’ivuka rya Kristo cyarenze. Bakwennye abari bacyizera ubuhanuzi bwa Samweli w’Umulamani.

Ishusho
abagabo bateze amatwi umusaza

Abantu bizeraga muri Yesu Kristo no mu bahanuzi bababazwaga no gutekereza ko hari ikintu cyatuma ubuhanuzi budasohora.

Ishusho
umuryango ureba hejuru

Mu kwizera abantu bategereje ijoro ritagira umwijima, cyari ikimenyetso cy’uko Kristo avuka.

Ishusho
abantu bacura imigambi

Abo batemeraga Yesu Kristo bahisemo umunsi wo kwica abemera niba ikimenyetso cyaba kitagaragaye.

Ishusho
Nefi

Nefi yari ababaye kubera ubugome bw’abo batemeye Umukiza.

Ishusho
Nefi asenga

Nefi yasenze umunsi wose asengera abantu bari bagiye kwicwa.

Ishusho
Nefi

Nyagasani yahumurije Nefi amubwira ko iryo joro ritari bwijime. Yesu yari buvuke ku munsi ukirikiraho i Betelehemu.

Ishusho
umuryango ureba izuba rirenga

Iryo joro izuba ryararenze, ariko ntihijima. Ikimenyetso cy’ivuka rya Yesu Kristo cyari cyasohoye. Abantu baratangaye.

Ishusho
abagabo b’abagome bituye hasi

Abari bateganyije kwica abizera bituye hasi bamera nk’abapfuye.

Ishusho
abagabo babiri

Bari bafite ubwoba kubera ko bari babaye abagome. Ariko bamenye ko Umukiza azavuka ko kandi abahanuzi bari bafite ukuri.

Ishusho
indwanyi mu murima

urumuri rwahagumye ijoro ryose. Ubwo izuba ryarasaga mu gitondo cyakurikiyeho, abantu bamenye ko Yesu Kristo avuka kuri uwo munsi. Ubuhanuzi bwari bwasohoye.

Ishusho
abantu bareba inyenyeri nshya

Inyenyeri nshya yagaragaye mu kirere, nk’uko abahanuzi bari barabivuze.

Ishusho
umugore n’umugabo bareba hejuru

Satani yagerageje gutuma abantu batemera ibimenyetso bari babonye, ariko benshi baremeye.

Ishusho
Nefi abatiza umugabo

Nefi n’abandi bayobozi b’Itorero babatije abizeye bose kandi bakihana.

Ishusho
abantu mu mujyi

Hari inkuru nziza mu gihugu kubera ko amagambo y’abahanuzi yari yarasohoye. Yesu Kristo yari yaravutse.