Scripture Stories
Igice cya 51: Abayeredi Bajya mu Gihugu cy’Isezerano


“Igice cya 51: Abayeredi Bajya mu Gihugu cy’Isezerano,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 145–48

“Igice cya 51,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 145–48

Igice cya 51

Abayeredi Bajya mu Gihugu cy’Isezerano

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi n’igicu

Ubwo Abayeredi bari bakambitse ku nyanja, umuvandimwe wa Yeredi yibagiwe gusenga. Nyagasani yaje mugicu kumubwira kwihana.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi asenga

Umuvandimwe wa Yeredi yarihannye ndetse arasenga. Nyagasani yababariye umuvandimwe wa Yeredi ariko amubwira kutazongera gucumura.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi asenga

Nyagasani yabwiye umuvandimwe wa Yeredi kubaka amato azajyana abantu mu gihugu cy’Isezerano.

Ishusho
umuvandimwe wa yeredi avugana na Nyagasani

Nyagasani yabwiye umuvandimwe wa Yeredi uko bubaka amato.

Ishusho
Abayeredi bubaka amato

amato yari afunze neza ku buryo nta mazi yakwinjiramo imbere.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi avugisha Nyagasani

Umuvandimwe wa Yeredi yibazaga uko abantu bazabona umwuka bahumeka mu mato. Yabajije Nyagasani icyo yakora.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi apfuka umwenge

Nyagasani yamubwiye gushyira umwenge ku gice cyo hejuru no hasi kuri buri bwato. Umwenge wagombaga gufungurwa kugira ngo umwuka winjire kandi ugafungwa kugira ngo amazi atinjiramo imbere.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi avugisha Nyagasani

Umuvandimwe wa Yeredi yabwiye Nyagasani ko amato yari yijimye mo imbere. Nyagasani yamusabye gutekereza k’uburyo babona urumuri mu mato.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi atega amatwi Nyagasani

Urumuri rw’amato ntirwaribuve ku muriro cyangwa se mu idirishya kubera ko byari bubumene.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi akora amabuye y’ikirahuri

Umuvandimwe wa Yeredi yagiye ku musozi maze akora utubuye 16 akuye mu rutare. Amabuye yasaga nk’ikirahuri gikeye. Yakoze amabuye abiri kuri buri bwato mu mato umunani.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi yurira umusozi

Umuvandimwe wa Yeredi yajyanye amabuye ku gasongero k’umusozi. Aho yasenze Nyagasani.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi asenga

Umuvandimwe wa Yeredi yasabye Nyagasani gukora ku mabuye kugira ngo atange urumuri mu mato.

Ishusho
Kristo akora kuri buri buye

Nyagasani yakoze kuri buri buye n’urutoki rwe.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi

Kubera ko umuvandimwe wa Yeredi yari afite ukwizera gukomeye, yabonye urutoki rwa Nyagasani. Rwasaga nk’urutoki rw’umuntu.

Ishusho
Kristo hamwe n’umuvandimwe wa Yeredi

Maze Nyagasani yiyereka umuvandimwe wa Yeredi.

Ishusho
Yesu Kristo

Yesu Kristo yavuze ko abo bantu bazamwemera bazagira ubuzima buhoraho.

Ishusho
Yesu yigisha umuvandimwe wa Yeredi

Yesu yigishije ndetse yereka umuvandimwe wa Yeredi ibintu byinshi. Yesu yamubwiye kwandika ibyo yabonye n’ibyo yumvise.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi amanuka umusozi

Umuvandimwe wa Yeredi yamanutse umusozi afite amabuye. Yashyize ibuye rimwe kuri buri ruhande rwa buri bwato. Yatanze urumuri mu mato.

Ishusho
amato mu mazi

Abayeredi bagiye mu mato hamwe n’amatungo yabo n’ibyo kurya. Nyagasani yateje umuyaga ukomeye uhuha amato yerekeza mu gihugu cy’Isezerano.

Ishusho
umuvandimwe wa Yeredi

Nyagasani yarabarinze mu nyanja mbi. Bashimiye Nyagasani kandi bamuririmbira indirimbo z’ishimwe.

Ishusho
amato agera mu gihugu cy’Isezerano

Nyuma y’iminsi 344 mu mazi, amato yageze ku nkengero z’igihugu cy’Isezerano.

Ishusho
Abayeredi basenga

Ubwo Abayeredi basohokaga mu mato, barapfukamye maze bararira amarira y’umunezero.

Ishusho
umugore wikoreye ingano

Abayeredi bubatse amazu ndetse batera ibihingwa mu gihugu cy’isezerano. Bigishije abana babo gutega amatwi Nyagasani kandi bakubaha ijambo rye.