Scripture Stories
Igice cya 18: Aluma Muto Arihana


“Igice cya 18: Aluma muto Arihana,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 49–52

“Igice cya 18,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 49–52

Igice cya 18

Aluma Muto Arihana

Ishusho
Aluma yimika abandi

Umwami Mosaya yagize Aluma umuyobozi w’Itorero muri Zarahemula. Aluma maze atoranya abandi bagabo kumufasha kwigisha Abanefi.

Ishusho
abemera batotezwa

Aluma n’umwami Mosaya bahangayitse kuko abatemera batumaga abanyamuryango b’Itorero bababara kubera ukwemera kwabo.

Ishusho
Aluma Muto

Aluma yari afite umuhungu witwaga Aluma. Aluma Muto ntabwo yemeye inyigisho za se nuko ahinduka umugabo w’umugome.

Ishusho
Aluma Muto n’abahungu b’Umwami Mosaya

Aluma Muto n’abahungu bane b’Umwami Mosaya barwanyije Itorero. Bemeje abantu benshi kuva mu Itorero nuko bahinduka abagome.

Ishusho
Aluma asenga

Aluma asenga ko umuhungu we azamenya ukuri kandi akihana.

Ishusho
Aluma Muto n’abahungu b’Umwami Mosaya

Aluma Muto n’abahungu b’Umwami Mosaya bakomeje kugerageza kurimbura Itorero.

Ishusho
marayika abonekera abantu

Umunsi umwe umumarayika arababonekera. Marayika yarabavugishije mu ijwi riranguruye ryatigishije ubutaka.

Ishusho
abasore bahinda umushyitsi kubera marayika

Ba basore batanu bahinze umushyitsi ku buryo bituye hasi. Bwa mbere ntibashoboye kumva ibyo marayika yarimo avuga.

Ishusho
marayika aganiriza Aluma Muto

Marayika yaje nk’igisubizo ku masengesho y’abanyamuryango b’Itorero. Marayika yabajije Aluma Muto impamvu yariho arwanya Itorero.

Ishusho
Aluma Muto

Ubutaka bwaratigise uko marayika yabwiraga Aluma Muto guhagarika kugerageza kurimbura Itorero.

Ishusho
abahungu bitura hasi

Aluma Muto n’abahungu ba Mosaya bongera kwitura hasi. Bari babonye umumarayika, kandi bari bazi ko ububasha bw’Imana bwari bwatigishije ubutaka.

Ishusho
Aluma Muto ku butaka

Aluma Muto yari yatangaye cyane ku buryo atashoboraga kuvuga. Yacitse intege kugera aho atashoboraga no kunyeganyeza ibiganza bye.

Ishusho
Aluma Muto aterurwa

Abahungu ba Mosaya bateruye Aluma Muto bamushyira se kandi bamubwira ibyababayeho byose.

Ishusho
Aluma asenga

Aluma yari yishimye. Yari azi ko Imana yasubije amasengesho ye.

Ishusho
Aluma Muto ku buriri

Aluma yahamagaye abantu benshi kuza kureba icyo Nyagasani yari yakoreye umuhungu we n’abahungu ba Mosaya.

Ishusho
Aluma aha umugisha umuhungu we

Aluma, hamwe n’abandi bayobozi b’Itorero, bariyirije kandi barasenze kandi basabye Imana gufasha Aluma Muto kongera kugarura intege.

Ishusho
Aluma Muto avugisha se

Nyuma y’iminsi n’amajoro abiri, Aluma Muto yabashije kuvuga no kunyeganyega.

Ishusho
Aluma Muto aganiriza abandi

Yabwiye abantu ko yihannye ibyaha bye kandi Imana yamubabariye.

Ishusho
Aluma Muto yigisha

Yigishije ko buri wese agomba guhinduka umukiranutsi kugira ngo yinjire mu bwami bw’Imana. Yavuze kandi ku mubabaro mwinshi yagize bitewe n’ibyaha bye.

Ishusho
Aluma Muto

Aluma Muto yari yishimye kubera ko yari yihannye kandi Imana ikaba yaramubabariye. Yari yaramenye ko Imana yamukunze.

Ishusho
abagabo bigisha

Aluma Muto n’abahungu b’Umwami Mosaya batangiye kwigisha ukuri mu gihugu hose, babwira buri wese icyo bari barabonye kandi bumvise.

Ishusho
Aluma Muto yigisha abantu

Bagerageje gukosora ibibi bari barakoze. Basobanuriye abantu ibyanditswe bitagatifu kandi babigishije ibya Yesu Kristo.

Ishusho
Aluma Muto abatiza abandi

Imana yahaye umugisha Aluma Muto n’abahungu ba Mosaya uko bigishije inkuru nziza. Abantu benshi babateze amatwi kand barizeye.