Scripture Stories
Igice cya 35: Umutware w’ingabo Moroni na Pahorani


“Igice 35: Umutware w’ingabo Moroni na Pahorani,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 95–97

Igice cya“ 35,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 95–97

Igice cya 35

Umutware w’ingabo Moroni na Pahorani

Ishusho
Moroni asoma urupapuro

Umutware w’ingabo Moroni yishimiye kumva ko Helamani n’ingabo ze zagaruje ubutaka bunini bw’igihugu cy’Abanefi zibwambuye Abalamani.

Ishusho
indwanyi zihagaze ku rukuta

Ariko Helamani n’ingabo ze bari bakeneye ubufasha. Ntibari bafite abantu bahagije bo kurinda imijyi myinshi nk’iyo.

Ishusho
Umutware w’ingabo Moroni yandika

Umutware w’ingabo Moroni yandikiye ibaruwa Pahorani, umucamanza mukuru akaba n’umutware. Yasabye Pahorani kohereza izindi ngabo nyinshi gufasha ingabo za Helamani.

Ishusho
Abalamani batera umujyi

Abalamani bateye umujyi w’Abanefi Helamani yari yarabambuye. Bishe Abanefi benshi ndetse abasigaye babirukanye muri uwo mujyi.

Ishusho
Moroni yandika

Yarakariye abayobozi ba leta kubera ko batohereje ubufasha, Moroni yandikiye indi baruwa Pahorani.

Ishusho
abasirikare

Umutware w’ingabo Moroni yanditse ko abantu benshi bari bishwe kubera ko Pahorani atohereje abandi basirikare.

Ishusho
Moroni yandika

Iyo Pahorani atohereza byihuse ingabo n’ibiribwa, Moroni yari kuzana ingabo ze i Zarahemula nuko agafata ibyo ingabo ze zari zikeneye.

Ishusho
Moroni yakira ibaruwa

Bidatinze Moroni yabonye ibaruwa ya Pahorani. Yari ababajwe cyane nuko Moroni hamwe n’ingabo ze bari mu ngorane.

Ishusho
Pahorani yandika ibaruwa

Pahorani yabwiye Moroni ko itsinda ry’Abanefi b’abagome biswe abambari b’umwami batashatse ko aba umucamanza mukuru. Bamusohoye muri Zarahemula hamwe n’abamushyigikiye.

Ishusho
ingabo ziteranira inyuma y’umujyi

Pahorani yongeyeho ko ariho ashyira hamwe ingabo kugira ngo agaruze Zarahemula.

Ishusho
umwami n’abambari be

Abambari b’umwami bari barahisemo umwami ngo abe umuyobozi wabo ndetse bari barasanze Abalamani.

Ishusho
Pahorani yandika ibaruwa

Pahorani ntabwo yari yarakajwe n’ibyo Moroni yari yanditse. Nawe yashakaga ko Abanefi bagira umudendezo.

Ishusho
Moroni asoma ibaruwa

Yasabye Moroni kuzana abagabo bake kumufasha anavuga ko mu gihe Moroni yahuriza hamwe abandi bagabo inzira yose, urwunge rw’ingabo zabasha kwigarurira Zarahemula.

Ishusho
Moroni afashe ibaruwa

Umutware w’ingabo Moroni yishimiye ko Pahorani yari akizirikana ighugu cye ndetse agishaka umudendezo w’abantu be.

Ishusho
Moroni n’ingabo

Afatanije na bake mu ngabo ze, Moroni yagiye guhura na Pahorani. Yari atwaye ibendera ry’ubwisanzure, nuko ibihumbi by’abagabo bibasanga mu nzira.

Ishusho
imirwano ku rukuta rw’umujyi

Urwunge rw’ingabo za Moroni na Pahorani bateye Zarahemula. Bishe umwami w’Abanefi b’abagome kandi bafata mpiri ingabo ze.

Ishusho
Moroni n’abasirikare

Moroni noneho yohereza ibiribwa n’abasirikare 12,000 gufasha ingabo z’Abanefi. Izi ngabo zirukanye Abalamani, nuko amahoro yongera kuba mu gihugu.