Scripture Stories
Igice cya 39: Nefi Yakira Ububasha Buhambaye


“ Igice cya 39: Nefi Yakira Ububasha Buhambaye,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 108–10

“Igice 39,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 108–10

Igice cya 39

Nefi Yakira Ububasha Buhambaye

Ishusho
Nefi atekereza

Nefi agenda yerekeza iwe, atekereza kubyo Nyagasani yari yaramweretse no ku bugome bw’Abanefi. Yari ababaye kubera ubugome bwabo.

Ishusho
Nefi asenga

Nyagasani yabwiye Nefi ndetse aramushima kuba yubaha kandi akorana umwete mu kwigisha inkuru nziza.

Ishusho
Nefi

Nefi yari yarahawe ububasha bwo gukora icyo aricyo cyose. Nyagasani yari azi ko azakoresha ububasha bwe mu bukiranutsi.

Ishusho
Nefi ari kugenda

Nyagasani yabwiye Nefi kuburira Abanefi ko niba batihannye, bazarimburwa. Nefi yahise ajya kuburira abantu.

Ishusho
Abanefi batera Nefi

Abanefi ntibemeye Nefi. Bagerageje kumuta mu nzu y’imbohe, ariko ububasha bw’Imana buramukingira.

Ishusho
Nefi agenda

Nefi yatangaje ijambo ry’Imana ku Banefi bose.

Ishusho
abantu barwana

Ariko abantu bahindutse abagome kurushaho ndetse batangiye kurwana hagati yabo.

Ishusho
Nefi asenga

Nefi yarasenze ngo habeho inzara, yizeye ko ibura ry’ibiribwa bizacisha bugufi Abanefi ndetse bibafashe kwihana.

Ishusho
abagabo ku butaka bwumye

Inzara yaraje. Nta mvura yabonetse, bityo ubutaka bwarumye ndetse imyaka ntiyakura. Abantu bahagaritse kurwana.

Ishusho
umuryango usenga

Abanefi barashonje ndetse benshi muri bo barapfuye. Abari bakiriho batangiye kwibuka Nyagasani hamwe n’ibyo Nefi yari yarabigishije.

Ishusho
abantu baganira n’abacamanza

Abantu bihannye ibyaha byabo ndetse batakambira abacamanza babo gusaba Nefi guhagarika iyo nzara. Abacamanza bajya kwa Nefi.

Ishusho
Nefi asenga

Igihe Nefi yasengaga yabonye ko bicishije bugufi kandi bihannye, yasabye Nyagasani guhagarika iyo nzara.

Ishusho
abantu mu mvura

Nyagasani yasubije isengesho rya Nefi nuko imvura itangira kugwa. Bidatinze imyaka yari yongeye kumera. Abantu bahaye Imana ikuzo kandi bamenye ko Nefi yari umuhanuzi uhambaye.

Ishusho
Abanefi bahinga

Abenshi mu Banefi binjiye mu Itorero. Barakize kandi imijyi yabo yaragutse. Habayeho amahoro mu gihugu.

Ishusho
Abalamani batera Abanefi

Noneho Abanefi bari barasanze Abalamani mbere bateye Abanefi.

Ishusho
indwanyi

Abanefi bagerageje gutsinda abanzi babo, bari barahindutse abajura ba Gadiyantoni, ariko ntibabishoboye kuko bo ubwabo bari barongeye kuba abagome.

Ishusho
Abanefi bikoreye ibitebo

Igihe Abanefi bari bakiranutse, Nyagasani yabahaye umugisha. Igihe bishyize hejuru kandi bakibagirwa Nyagasani, yabahaye ingorane ngo zibafashe kumwibuka.