Scripture Stories
Igice cya 54: Isezerano ry’Igitabo cya Morumoni


“Igice cya 54: Isezerano ry’Igitabo cya Morumoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 156

“Igice cya 54,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 156

Igice cya 54

Isezerano ry’Igitabo cya Morumoni

Ishusho
Moroni yandika ku bisate

Mbere y’uko Moroni ataba ibisate ku nshuro ya nyuma, yanditse isezerano ku Balamani n’undi uwo ariwe wese uzasoma izi nyandiko.

Ishusho
ingimbi isoma ibyanditswe bitagatifu

Yasabye abantu gusoma izo nyandiko, kuzitekerezaho byimbitse maze bakabaza Data wo mu Ijuru niba ari ukuri.

Ishusho
ingimbi isenga

Moroni yasezeranyije ko abantu nibabaza n’umutima uhamye, mu kwizera muri Kristo, Roho Mutagatifu azabafasha kumenya ko ibyanditswe ari ukuri.

Ishusho
Moroni yandika ku bisate

Moroni yanditse ko abantu nibihana, bagakurikira Yesu Kristo, ndetse bagakunda Data wo mu Ijuru, baba abaziranenge.

Ishusho
Moroni ahisha ibisate bya zahabu

Moroni amaze kwandika ibisate bya zahabu, yabihishe mu gasanduku k’ibuye mu musozi Kumora nuko apfukisha agasanduku igitare kinini. Umurimo we muri ubu buzima wari urangiye.