Scripture Stories
Igice cya 25: Aroni Yigisha Se w’Umwami Lamoni


“Igice cya 25: Aroni Yigisha Se w’Umwami Lamoni,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 71–72

“Igice cya 25,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 71–72

Igice cya 25

Aroni Yigisha Se w’Umwami Lamoni

Ishusho
Aroni na bagenzi be bagenda

Roho yayoboye Aroni na bagenzi be mu gihugu cya Nefi kwigisha se wa Lamoni, umwami w’Abalamani bose.

Ishusho
Aroni avugisha umwami

Aroni yabwiye umwami ko yari umuvandimwe wa Amoni. Umwami yari amaze igihe atekereza ku bugwaneza bwa Amoni ndetse n’ibyo Amoni yamubwiye.

Ishusho
Aroni avugisha umwami

Aroni yabajije umwami niba yaremeraga Imana. Umwami yavuze ko ashidikanya ariko ko avuga ko yaza kwemera niba Aroni avuze ko hari Imana. Aroni yahamirije umwami ko Imana iriho.

Ishusho
Aroni asomera umwami ibyanditswe bitagatifu

Aroni yasomeye umwami ibyanditswe bitagatifu. Yamwigishije ku Iremwa ry’isi, ukugwa kwa Adamu, n’ubutumwa bwa Yesu Kristo.

Ishusho
Umwami avugisha Aroni

Umwami yabajije icyo yari akeneye gukora ngo agire Roho Mutagatifu no kwitegura kubana n’Imana. Umwami yari yiteguye gukora icyo aricyo cyose, ndetse no gutanga ubwami bwe.

Ishusho
Aroni avugisha umwami

Aroni yabwiye umwami ko yari akeneye kwihana byimbitse ibyaha bye. Yari akeneye gusenga kandi akagira ukwizera mu Mana.

Ishusho
Umwami asenga

Umwami yasenze ngo amenye niba koko Imana iriho. Yavuze ko azareka ibyaha bye byose.

Ishusho
umwami ku butaka

Umwami yaguye ku butaka amera nk’aho yapfuye. Umwamikazi amubonye, agira ngo Aroni na bagenzi be bari bamwishe.

Ishusho
umwamikazi ategeka abagaragu

Umwamikazi ategeka abagaragu be kwica Aroni na bagenzi be, ariko abagaragu bari bafite ubwoba bwo kubikora. Yabatumye kujya gushaka abandi bantu bo kubikora.

Ishusho
Aroni ategeka umwami guhaguruka

Mbere y’uko haza abantu benshi ngo bateze ibibazo, Aroni yafashe ukuboko kw’umwami anamubwira guhagarara. Umwami yarahagaze.

Ishusho
umwami acururukisha umugore we

Umwami yacururukije umwamikazi n’abagaragu be bagize ubwoba maze abigisha inkuru nziza. Bose bimeye Yesu Kristo.