Scripture Stories
Igice cya 38: Iyicwa ry’Umucamanza Mukuru


“Igice cya 38: Iyicwa ry’Umucamanza Mukuru,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 103–7

Igice cya“ 38,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni 103–7

Igice cya 38

Iyicwa ry’Umucamanza Mukuru

Ishusho
Abanefi b’abagome baganira

Abagabo b’abagome babaye abacamanza b’Abanefi. Bahanaga abantu b’abakiranutsi ariko abantu b’abagome ntibabakoreho.

Ishusho
Nefi

Nefi yababajwe no kubona mu bantu ubugome bugeze kuri urwo rwego.

Ishusho
umuhanda muri Zarahemula

Umunsi umwe ariho asengera ku munara mu busitani bwe. Ubusitani bwe bwari ku muhanda munini wajyaga ku isoko i Zarahemula.

Ishusho
Nefi asenga

Abantu bariho batambuka mu muhanda munini bumvise Nefi ariho asenga. Abantu benshi barahuruye, bashaka kumenya impamvu yari ababaye bigeze aho.

Ishusho
Nefi aganiriza abantu

Igihe Nefi yabonaga abo bantu, yababwiye ko yari ababaye bitewe n’ubugome bwabo. Yababwiye ko bakwihana.

Ishusho
Abanefi bateze amatwi Nefi

Yababuriye ko nibatihana, abanzi babo bazafata amazu yabo n’imijyi yabo kandi Imana ntizabafasha kurwanya abanzi babo.

Ishusho
Nefi avuga

Nefi yavuze ko Abanefi bari abagome kurusha Abalamani kuko Abanefi bari barigishijwe amategeko ariko ko batayubaha.

Ishusho
Nefi arimo avuga

Yavuze ko niba Abanefi batihannye, bazarimburwa.

Ishusho
abantu barakaye

Bamwe mu bacamanza b’abagome bari bahari. Bashatse ko abantu bahana Nefi kubera kubavuga nabi hamwe n’amategeko yabo.

Ishusho
abagabo bajya impaka

Bamwe mu bantu bahuje n’abacamanza b’abagome. Abandi bemera Nephi; bamenye ko yari umuhanuzi kandi ko yavugaga ukuri.

Ishusho
Nefi avuga

Nefi yabwiye abantu ko bigometse ku Mana kandi ko bazahanwa vuba niba batihannye.

Ishusho
Nefi atunga ukuboko

Nefi yabwiye abantu ngo bajye gushaka Umucamanza Mukuru wabo. Baramusanga arambaraye mu maraso ye, yishwe n’umuvandimwe washakaga umwanya we.

Ishusho
abantu biruka

Abagabo batanu baturutse mu kivunge barirutse kujya kureba umucamanza mukuru. Ntibemeye ko Nefi ari umuhanuzi w’Imana.

Ishusho
umucamanza mukuru yapfuye

Ubwo babonye Sizoramu, umucamanza mukuru, arambaraye mu maraso ye, bituye hasi kubera ubwoba. Muri uwo mwanya bamenye ko Nefi yari umuhanuzi.

Ishusho
abagabo batunga ukaboko

Abagaragu ba Sizoramu bari bamaze kubona umucamanza mukuru ndetse banihutiye kumenyesha abantu. Basubiyeyo nuko basanze babagabo batanu bari aho.

Ishusho
abantu barakaye

Abantu batekereje ko ba bagabo batanu aribo bishe Sizoramu.

Ishusho
abagabo baganira

Bajugunye ba bagabo batanu mu nzu y’imbohe ndetse bohereza ubutumwa mu mujyi wose ko umucamanza mukuru yishwe kandi ko abicanyi bari mu nzu y’imbohe.

Ishusho
abagabo baganira

Umunsi ukurikira abantu bagiye aho umucamanza mukuru azahambwa. Abacamanza bari ku busitani bwa Nefi babajije aho ba bagabo batanu bari.

Ishusho
abacamanza baganira

Abacamanza basabye kureba abashinjwe ubwicanyi.

Ishusho
abagabo imbere y’abacamanza

Abashijwe ubwicanyi bari ba bagabo batanu bari barirukanse bavuye ku busitani bwa Nefi bajya ku mucamanza mukuru.

Ishusho
abagabo imbere y’umucamanza mukuru

Ba bagabo batanu bavuze ko basanze umucamanza mukuru arambaraye mu maraso, nk’uko Nefi yari yabivuze. Noneho abacamanza bashinja Nefi kohereza umuntu kwica Sizoramu.

Ishusho
abagabo batanu baboshye

Kuko bari bamenye ko Nefi ari umuhanuzi, ba bagabo batanu bagiye impaka n’abacamanza, ariko ntibateze amatwi. Bari baboshye Nefi.

Ishusho
umucamanza abaza Nefi

Abacamanza bemereye Nefi amafaranga no kumurokora mu gihe yazavuga ko yagambanye kwica umucamanza mukuru.

Ishusho
Nefi aboshye

Nefi yabwiye abacamanza kwihana ubugome bwabo. Noneho yababwiye kujya kwa Siyantumu, umuvandimwe wa Sizoramu.

Ishusho
abacamanza baganiriza Siyantumu

Nefi yababwiye kubaza Siyantumu niba we na Nefi baragambanye kwica Sizoramu. Nefi yavuze ko Siyantumu azavuga “oya.”

Ishusho
abagabo basingira ikanzu ya Siyantumu

Noneho abacamanza bagombaga kubaza Siyantumu niba yarishe umuvandimwe we. Siyantumu azavuga na none “oya”, ariko abacamanza bazasanga amaraso ku ikoti rye.

Ishusho
Siyantumu

Nefi yavuze ko Siyantumu noneho azagira umushyitsi ndetse bikarangira yemeye ko yishe umuvandimwe we.

Ishusho
Siyantumu atwarwa

Abacamanza bagiye mu rugo rwa Siyantumu, kandi byose byagenze uko Nefi yabivuze. Nefi na ba bagabo batanu bararekuwe.

Ishusho
Nefi

Nk’uko abantu bagenderaga kure Nefi, bamwe bavuze ko yari umuhanuzi; abandi bavuze ko yari imana. Nefi yagiye iwe, akibabaye kubera ubugome bwabo.