Scripture Stories
Igice cya 34: Helamani n’Indwanyi Nto 2,000


Igice cya 34: Helamani n’Indwanyi Nto 2,000,” (1997) 93–94

Igice cya“ 34,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 93–94

Igice cya 34

Helamani n’Indwanyi Nto 2,000

Ishusho
abarinzi ku rukuta

Abantu ba Amoni bari barasezeraniye Imana ko batazongera kurwana na rimwe. Babaga hafi y’Abanefi, kandi Abanefi barabarindaga.

Ishusho
abagabo baganira na Helamani

Ubwo abanzi b’abantu ba Amoni bateraga Abanefi, abantu ba Amoni bashatse kwica isezerano ryabo ngo bafashe Abanefi kurwana.

Ishusho
Helamani aganirirza itsinda

Helamani n’abandi bayobozi b’Abanefi ntibashatse ko abantu ba Amoni bica isezerano ryabo n’Imana.

Ishusho
abahungu b’abantu ba Amoni

Abahungu bato b’abantu ba Amoni ntibari barakoze rya sezerano. Bashakaga gufatanya n’ingabo z’Abanefi kurwanira umudendezo.

Ishusho
indwanyi 2000

Abo basore ibihumbi bibiri bahisemo kurinda igihugu cyabo. Basabye Helamani kubabera umuyobozi.

Ishusho
indwanyi eshatu

Abo basore bari abanyamurava, intwari kandi bakomeye. Bari n’abanyakuri n’abo kwizwerwa, kandi bubahaga amategeko y’Imana.

Ishusho
Helamani n’indwanyi

Helamani yayoboye indwanyi nto ze 2,000 ku rugamba. Yabise abahungu be, nabo bamwita se.

Ishusho
Helamani ayoboye indwanyi

Nubwo bwose abahungu ba Helamani batari bararwanye, ntabwo bagize ubwoba. Ba nyina bari barabigishije kugira ukwizera mu Mana no kumenya ko izabafasha.

Ishusho
indwanyi zirwana

Helamani n’ingabo ze barwanye urugamba inshuro nyinshi n’Abalamani. Aba basore bubahirije amabwiriza ya Helamani yose.

Ishusho
indwanyi nyuma y’urugamba

Barwanye n’ubutwari kandi bafashije kwirukana umwanzi. Nyuma y’urugamba Helamani yasanze abahungu be bose bakomeretse ariko nta numwe wishwe.

Ishusho
Helamani n’indwanyi

Byari igitangaza. Helamani yarishimye cyane. Yamenye ko aba basore barinzwe kubera ukwizera kwabo guhambaye mu Mana.