Scripture Stories
Igice cya 45: Yesu Kristo Yigisha ku Isakaramentu n’Isengesho


“Igice cya 45: Yesu Kristo Yigisha ku Isakaramentu n’Isengesho,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 126–27

“Igice cya 45, Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 126–27

Igice cya 45

Yesu Kristo Yigisha ku Isakaramentu n’Isengesho

Ishusho
itsinda ry’abantu bagenda

Yesu Kristo yohereje abigishwa be gushaka umugati na vino. Yabwiye Abanefi kwicara hasi.

Ishusho
Yesu ahereza imigati

Igihe abigishwa bagarukaga, Umukiza yamanyuye wa mugati mu bice byinshi kandi uwuha umugisha. Yahayeho abigishwa be kandi abasaba kugira ibyo baha abantu.

Ishusho
Yesu aganira

Yesu yavuze ko abantu bafata isakaramentu baba bamwemereye guhora bamwibuka ndetse n’igitambo cye. Noneho bakakira Roho we.

Ishusho
abantu bahereza vino

Yesu Kristo yahaye umugisha vino nuko ahaho abigishwa be. Abigishwa bahaye abandi bantu kuri iyo vino.

Ishusho
Yesu yigisha

Yesu yavuze ko abantu bafata ku isakaramentu baba biyemeje kubahiriza amategeko ye.

Ishusho
Yesu avugisha abagishwa

Yesu yongeye kubwira abigishwa be ko buri muntu ufata isakaramentu kandi agahora amwibuka azagira Roho we.

Ishusho
Yesu aganiriza abantu

Yabwiye abigishwa be ko bazabona imigisha nibakurikiza amategeko ye.

Ishusho
Yesu avugisha abagishwa

Yababwiye guhora basenga kandi bagasenga nk’uko bamubonye asenga.

Ishusho
Umukiza avugisha buri muntu

Umukiza yabwiye Abanefi bose gusenga Data wo mu Ijuru mu izina rye. yabategetse kandi gusengana n’imiryango yabo.

Ishusho
abantu bumva Kristo

Yabwiye abantu ko bagomba kujya baterana kenshi. Bagomba kujya baha ikaze abandi mu nama zabo, bakabasengera, ndetse bakababera urugero rwiza.

Ishusho
Yesu azamuka mu ijuru

Umukiza yahaye abigishwa be ububasha bwo gutanga Roho Mutagatifu. Maze igihu gitwikira abantu ngo batabona uretse abigishwa bonyine nibo babonye Yesu Kristo azamuka mu ijuru.