Scripture Stories
Igice cya 22: Ivugabutumwa rya Aluma i Amoniha


Igice cya“ 22: Ivugabutumwa rya Aluma i Amoniha,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 58–63

Igice cya“ 22,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 58–63

Igice cya 22

Ivugabutumwa rya Aluma i Amoniha

Ishusho
Aluma na Nefiha

Aluma yari ahangayikishijwe n’ubugome bw’Abanefi, nuko ahitamo kumara igihe cye cyose yigisha inkuru nziza. Yahisemo Nefiha ngo amusimbure nk’umucamanza mukuru.

Ishusho
Aluma yicaye hasi

Aluma yigishije inkuru nziza hose muri icyo gihugu. Ubwo yageragezaga kubwiriza muri Amoniha, abantu ntibatege amatwi. Bamujugunye hanze y’umujyi.

Ishusho
Aluma

Aluma yarababaye kubera ko abantu b’i Amoniha bari abagome cyane. Yavuye aho ngo ajye mu wundi mujyi.

Ishusho
marayika avugisha Aluma

Umumarayika yabonekeye Aluma aramuhumuriza. Marayika yamubwiye gusubira i Amoniha ngo yongere kubwiriza. Aluma yasubiyeyo yihuta.

Ishusho
Aluma asaba umugabo ifunguro

Aluma yari ashonje. Ubwo yinjiraga mu mujyi,yasabye umugabo kugira icyo amufungurira. Marayika yari yabwiye umugabo ko Aluma azaza kandi ko Aluma yari umuhanuzi w’Imana.

Ishusho
Amuleki agaburira Aluma

Uyu mugabo Amuleki, yajyanye Aluma iwe maze aramugaburira. Aluma yabanye na Amuleki n’umuryango we iminsi myinshi. Yashimiye Imana kubw’umuryango wa Amuleki ndetse awuha umugisha.

Ishusho
Aluma na Amuleki baganira

Aluma yabwiye Amuleki ku bijyanye n’umuhamagaro we wo kwigisha abantu b’i Amoniha. Amuleki yajyanye na Aluma kwigisha abantu. Roho Mutagatifu yarabafashije

Ishusho
Aluma abwiriza

Aluma yabwiye abantu kwihana cyangwa se Imana izabarimbure. Yababwiye ko Yesu Kristo azaza akarokora abagize ukwizera muri we kandi bihannye.

Ishusho
abantu barakarira Aluma

abantu b’i Amoniha bararakaye. Bagerageje kujugunya Aluma mu nzu y’imbohe, ariko Nyagasani yaramurinze.

Ishusho
Amuleki na Aluma bigisha

Maze Amuleki atangira kwigisha. Abantu benshi bari bazi Amuleki, ntiyari umunyamahanga nka Aluma. Yababwiye kuby’umumarayika yari yabonye.

Ishusho
Amuleki na Aluma

Amuleki yavuze ko Aluma yari umuhanuzi w’Imana kandi ko avuga ukuri. Abantu batangajwe no kumva ubuhamya bwa Amuleki.

Ishusho
Zeziromu hamwe na Amuleki na Aluma

Bamwe mu bantu bararakaye, cyane cyane umugabo umwe w’umugome witwaga Zeziromu. Bagerageje gutega Amuleki bamubaza ibibazo, ababwira ko yari azi umugambi wabo.

Ishusho
Zeziromu avugisha Aluma

Zeziromu yashakaga kurimbura ikintu icyo aricyo cyose cyiza. Yatezaga ibibazo, maze abantu bakamwishyura amafaranga ngo akemure ibibazo yateje.

Ishusho
Zeziromu hamwe na Amuleki na Aluma

Zeziromu yananiwe gutega Amuleki, maze amuha amafaranga ngo avuge ko nta Mana ibaho. Amuleki yari abizi ko Imana ibaho kandi yavuze ko yari azi ko Zeziromu nawe abizi ariko yakundaga amafaranga kursha Imana.

Ishusho
Zeziromu n’abandi

Maze Amuleki yigisha Zeziromu ku bijyanye na Yesu n’Umuzuko n’ubuzima buhoraho. Abantu baratangaye. Zeziromu atangira gutitira kubera ubwoba.

Ishusho
Aluma yigisha Zeziromu

Zeziromu yari abizi ko Amuleki na Aluma bari bafite ububasha bw’Imana kubera ko bari bazi ibitekerezo bye. Zeziromu yabajije ibibazo kandi agatega amatwi ubwo Aluma yamwigishaga inkuru nziza.

Ishusho
umuryango usoma ibyanditswe bitagatifu

Bamwe mu bantu bemeye Aluma na Amuleki batangira kwihana no kwiga ibyanditswe bitagatifu.

Ishusho
Aluma na Amuleki baboshywe

Ariko abantu benshi bashakaga kwica Aluma na Amuleki. Baboshye abagabo babiri babajyanira umucamanza mukuru.

Ishusho
Zeziromu aburanira Aluma na Amuleki

Zeziromu yasabye imbabazi kubwo kuba yari umugome no kubwo kuba yarigishije abantu ibinyoma. Yingingiye abantu kureka Aluma na Amuleki bakagenda

Ishusho
Abemera bajugunywa

Zeziromu hamwe n’abandi bagabo bemeye inyigisho za Aluma na Amuleki bajugunywe hanze y’umujyi. Abantu b’abagome babateye amabuye.

Ishusho
abagabo batwika abagore n’ibyanditswe bitagatifu

Nuko abantu b’abagome bakoranya abagore n’abana bemeye maze babajugunya mu muriro hamwe n’ibyanditswe bitagatifu byabo.

Ishusho
Aluma na Amuleki bareba umuriro

Aluma na Amuleki bahatirijwe kureba abagore n’abana bicwa n’umuriro. Amuleki yashakaga gukoresha ububasha bw’Imana ngo abakize.

Ishusho
Aluma avugisha Amuleki

Ariko Aluma abwira Amuleki ko adahagarika ubwo bwicanyi kubera ko abantu barimo gupfa bazahita bajya kubana n’Imana kandi ko abantu b’abagome bazahanwa.

Ishusho
Aluma akubitwa inshyi

Umucamanza mukuru yakubise inshyi Aluma na Amuleki inshuro nyinshi ndetse arabakwena kubera ko batakijije abagore n’abana bariho bashya. Maze abata mu nzu y’imbohe.

Ishusho
Aluma na Amuleki mu nzu y’imbohe

Abandi bagabo babi cyane baza mu nzi y’imbohe bahohotera Aluma na Amuleki mu buryo bwinshi, harimo kubicisha inzara no kubaciraho.

Ishusho
umucamanza mukuru hamwe na Aluma na Amuleki

Umucamanza mukuru avuga ko Aluma na Amuleki nibaramuka bakoresheje ububasha bw’Imana ngo batoroke, azemera. Arongera abakubita inshyi.

Ishusho
Aluma na Amuleki basenga

Aluma na Amuleka barahagurutse. Aluma yarasenze asaba Imana ngo ibakomeze kubera ukwizera kwabo muri Kristo.

Ishusho
Aluma na Amuleki baca ingoyi

Ububasha bw’Imana bwuzuye Aluma na Amuleki, baca ingoyi zari zibaboshye. Abagabo babi bagize ubwoba bagerageza kwiruka ariko bagwa hasi.

Ishusho
inkuta z’inzu y’imbohe zigwa hasi

Ubutaka bwaratigise, maze inkuta z’inzu y’imbohe zigwira abagabo b’abagome. Imana yarinze Aluma na Amuleki, ndetse ntabwo bakomeretse.

Ishusho
Aluma na Amuleki basohoka mu nzu y’imbohe yasenyaguritse

Abantu b’i Amoniha baje kureba ibyari birimo kuba. Babonye Aluma na Amuleki basohoka mu nzu y’imbohe yasenyaguritse, baratinye ndetse barirukanse.

Ishusho
Aluma na Amuleki

Nyagasani yabwiye Aluma na Amuleki kujya i Sidomu. Aho bahasanze abantu b’abakiranutsi. Zeziromu nawe yari ahari kandi anarwaye cyane.

Ishusho
Aluma aha umugisha Zeziromu

Zeziromu yashimishijwe no kongera kubona Aluma na Amuleki. Yari ahangayitse ko baba barishwe kubw’ibyo yari yarakoze. Yabasabye kumukiza.

Ishusho
Zeziromu

Zeziromu yemeraga Yesu Kristo ndetse yari yarihannye ibyaha bye. Ubwo Aluma yamusengeraga, Zeziromu yahise akira ako kanya.

Ishusho
Zeziromu abatizwa

Zeziromu yarabatijwe atangira kwigisha inkuru nziza. Abandi benshi na bo barabatijwe.

Ishusho
Imirambo y’abantu ku nzira

Abantu b’abagome b’i Amoniha bishwe n’ingabo z’Abalamini, nk’uko Aluma yari yarabihanuye.