Scripture Stories
Igice cya 44: Yesu Kristo Aha Umugisha Abana


“Igice cya 44: Yesu Kristo Aha Umugisha Abana,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 124–25

“Igice cya 44,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 124–25

Igice cya 44

Yesu Kristo Aha Umugisha Abana

Ishusho
Kristo hamwe n’abana

Yesu Kristo yabwiye Abanefi kumuzanira abana babo bato. Abana bicaye hasi hafi ya Yesu.

Ishusho
Yesu asengana n’abana

Umukiza yabwiye abantu gupfukama hasi. Noneho arapfukama nuko asenga Data wo mu Ijuru.

Ishusho
abantu baseka

Isengesho ry’Umukiza ryari rihebuje ku buryo bitashobokaga ko ryandikwa. Ryujuje Abanefi umunezero.

Ishusho
Yesu aganiriza abantu

Nyuma y’isengesho rye Yesu yavuze ko Abanefi bazahabwa umugisha kubera ukwemera kwabo.

Ishusho
Yesu

Yiyumvisemo urukundo rwinshi n’ibyishimo ku buryo yarize.

Ishusho
Yesu aha umugisha abana

Noneho yafashe abana nuko abaha umugisha umwe umwe. Yabasengeye kuri Data wo mu Ijuru nuko arongera ararira.

Ishusho
Yesu hamwe n’abana

Yesu yabwiye Abanefi kwitegereza abana babo.

Ishusho
abamarayika bazengurutse abana

Igihe abantu babirebaga, abamarayika baramanutse bavuye mu ijuru nuko bazenguruka abana. Abana hamwe n’abamarayika bazengurutswe n’umuriro.