Scripture Stories
Igice cya 32: Umutware w’ingabo Moroni n’Ibendera ry’Ubwisanzure


“Igice cya 32: Umutware wIngabo Moroni n’Ibendera ry’Ubwisanzure,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 89–90

“Igice cya 32,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 89–90

Igice cya 32

Umutware w’ingabo Moroni n’Ibendera ry’Ubwisanzure

Ishusho
Amalikiya avuga

Umugabo w’umugome witwaga Amalikiya yashakaga kuba umwami w’Abanefi. Abanefi benshi bari baravuye mu Itorero baramukurikira.

Ishusho
Amalikiya

Iyo Amalikiya aba umwami, yari kuzagerageza gusenya Itorero ry’Imana kandi agakuraho ubwisanzure bw’abantu.

Ishusho
Moroni areba Amalikiya

Mu gihe Umutware w’ingabo Moroni, umuyobozi w’ingabo z’Abanefi, yumvise umugambi wa Amalikiya wo kuba umwami, byaramurakaje.

Ishusho
Moroni yandika ku ibendera

Moroni ashwanyura igishura cye akora ibendera. yanditseho ubutumwa bwibutsa abantu kurinda idini ryabo, umudendezo n’amahoro.

Ishusho
Moroni asenga

Moroni amanika rya bendera ku giti nuko aryita ibendera ry’ubwisanzure. Noneho yambaye ingabo, yarapfukamye arasenga.

Ishusho
Moroni asenga

Yasabye Imana kurinda abizeraga muri Yesu Kristo kandi yasengeye uburenganzira mu gihugu, acyita Igihugu cy’ubwisanzure.

Ishusho
Moroni azunguza ibendera

Moroni yagiye mu bantu. Azunguza ibendera ry’ubwisanzure, yabasabye kumusanga no gufatanya kurinda uburenganzira bwabo.

Ishusho
abantu bahurira kuri Moroni

Abantu baturutse mu gihugu hose. Bijeje ko bazubaha amategeko y’Imana kandi bakarwanira umudendezo.

Ishusho
Amalikiya n’abayoboke be biruka

Igihe Amalikiya yabonaga uburyo Abanefi bari basanze Moroni, yagize ubwoba. We n’abayoboke be baragiye basanga Abalamani.

Ishusho
Moroni n’ingabo ze

Moroni n’ingabo ze bagerageje kubahagarika, ariko Amalikiya hamwe n’abantu be bake baracitse.

Ishusho
ibendera rimanitse ku munara w’umurinzi

Moroni yashyize ibendera ry’ubwisanzure kuri buri munara mu butaka bw’Anefi. Abanefi bagumanye umudendezo wabo kandi bongeye kugira amahoro.