Scripture Stories
Igice cya 36: Hagoti


“Igice cya 36: Hagoti,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 98

“Igice cya 36,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 98

Igice cya 36

Hagoti

Ishusho
Abanefi bagenda

Hafi imyaka 55 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo, ibihumbi by’abagabo b’Abanefi, abagore n’abana bavuye Zarahemula nuko bagenda berekeza mu majyaruguru.

Ishusho
Hagoti yubaka inkuge nini

Umwe muri bo, umugabo witwaga Hagoti, yubatse inkuge nini ndetse anabwururutsa mu mazi mu nyanja y’iburengerazuba.

Ishusho
Abanefi bapakira inkuge nini

Abanefi benshi bafashe imyaka n’ibikoresho berekeza mu majyaruguru bari mu nkuge ye.

Ishusho
ubwato mu mazi

Hagoti noneho yubaka izindi nkuge zatwaye abantu mu gihugu cyo mu majyaruguru. Inkuge ya mbere yaragarutse kandi yarushije gutwara abantu benshi.

Ishusho
inkuge ebyiri mu mazi

Indi nkuge yiteguye kugenda. Nta nkuge n’imwe yagarutse, ndetse Abanefi ntibigeze bamenya uko byagendekeye abo bantu.