Scripture Stories
Igice cya 52: Irimbuka ry’Abayeredi


“Igice cya 52:Irimbuka ry’Abayeredi ,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 149–51

“Igice cya 52,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 149–51

Igice cya 52

Irimbuka ry’Abayeredi

Ishusho
umwami w’Umuyeredi

Umubare w’Abayeredi wariyongereye ndetse baba abakire. Bahisemo umwami ngo ababere umuyobozi.

Ishusho
Abayeredi b’abagome

Imyaka myinshi yarahise, n’Abayeredi bahinduka abagome. Nyagasani yohereje abahanuzi kubabwira kwihana cyangwa se bazarimburwe.

Ishusho
Abayeredi birukanka

Abantu ntabwo bateze amatwi abahanuzi. Bagerageje kubica.

Ishusho
urugamba

Hari intambara n’inzara mu gihigu. Abayeredi benshi barapfuye.

Ishusho
Eteri abwiriza

Nyagasani yohereje undi muhanuzi, witwa Eteri. Yabwirizaga kuva mugitondo kugeza nimugoroba, abwira Abayeredi kwemera Imana ndetse bakihana.

Ishusho
Eteri abwiriza abantu

Eteri yabwiye Abayeredi ko nibemera Imana, ko umunsi umwe bazabana na Data wo mu Ijuru mu isi nziza kurushaho.

Ishusho
Abayeredi bahatiriza Eteri ngo agende

Eteri yabwiye Abayeredi ibintu byinshi by’ingenzi, ariko banze kumwemera. Batumye ava mu mujyi.

Ishusho
Eteri yihisha mu buvumo

Eteri yihishaga mu buvumo mu gicamunsi kugira ngo aticwa. Mu ijoro yagiye hanze ngo arebe ibyarimo biraba ku Bayeredi.

Ishusho
Eteri yandika ku bisate

Yarangije kwandika inkuru y’Abayeredi ubwo yari yihishe.

Ishusho
Eteri avugana na Koriyantamuri

Nyagasani yohereje Eteri kuri Koriyantamuri, wari umwami w’umugome w’Abayeredi. Eteri amubwira kwihana cyangwa se akazabaho abona abantu be bose bicwa.

Ishusho
abarinzi birukanka kuri Eteri

Koriyantamuri n’abantu be ntabwo bihanye. Yagerageje kwicisha Eteri, ariko Eteri yarirutse maze yihisha mu buvumo.

Ishusho
umugabo uryamye n’inkota

Abantu bari abagome cyane ku buryo Nyagasani yavumye ubutaka. Ntibashoboraga gushyira ibikoresho byabo cyangwa inkota hasi kubera ko umunsi ukurikiyeho ibikoresho byabaga byagiye.

Ishusho
urugamba

Abayeredi bose bararwanye mu ntambara, harimo abagore n’abana. Koriyantamuri yayoboye ingabo zimwe maze umugabo witwa Shizi ayobora izindi.

Ishusho
Koriyantamuri na Shizi barwana

Koriyantamuri na Shizi bombi bari abantu b’abagome. Roho Mutagatifu yari yararetse Abayeredi kubera ubugome bwabo. Satani yari abafiteho ububasha bwuzuye.

Ishusho
Koriyantamuri

Abayeredi bararwanye kugeza aho Koriyantamuri na Shizi aribo bonyine bari basigaye. Ubwo Shizi yagwaga igihumure kubwo kubura amaraso menshi, Koriyantamuri yamukuyeho umutwe.

Ishusho
Koriyantamuri n’abantu b’i Zarahemula

Ubuhanuzi bwa Eteri bwari bwasohoye: Koriyantamuri yariwe Muyeredi wanyuma muzima. Yabonywe n’abantu ba Zarahemula.

Ishusho
Eteri yandika ku bisate

Eteri yarangije kwandika amateka y’Abayeredi. Bararimbuwe kubera ubugome bwabo. Inyandiko z’Abayeredi nyuma zabonywe n’Abanefi.