Scripture Stories
Igice cya 3: Lehi Ava i Yerusalemu


“Igice 3:Lehi Ava i Yerusalemu ” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 6–7

“Igice cya 3,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 6–7

Igice cya 3

Lehi Ava i Yerusalemu

Ishusho
inzozi za Lehi z’urugendo

Nyagasani yishimiye Lehi noneho ijoro rimwe amuvugisha mu nzozi. Yabwiye Lehi gufata umuryango we no kuva i Yerusalemu. Lehi yumviye Nyagasani.

Ishusho
umuryango mu gasi

Umuryango wa Lehi wapakiye ibiribwa n’amahema. Basize inzu zabo na zahabu zabo na feza zabo bajya mu gasi.

Ishusho
Lehi, Sariya n’abahungu bane

Lehi n’umugore we, Sariya, bari bafite abahungu bane. Amazina yabo yari Lamani, Lemuweli, Samu na Nefi.

Ishusho
amahema n’umuryango

Nyuma yo kugenda iminsi itatu, umuryango wa Lehi ushinga ihema mu kibaya hafi y’umugezi.

Ishusho
Lehi n’urutambiro

Lehi yubatse urutambiro mu mabuye kandi atanga igitambo ku Mana. Yashimiye Imana kubwo gukiza umuryango we kurimburwa.

Ishusho
Lehi, Lamani na Lemuweli

Lehi yita uwo mugezi Lamani n’ikibaya acyita Lemuweli. Lehi yashakaga ko abahungu be baba nk’umugezi n’ikibaya, uhora utemba ujya ku Mana no kudahinduka mu gukurikiza amategeko.

Ishusho
Lamani na Lemuweli

Lamani na Lemuweli batekereje ko se yasaze kubera gusiga Yerusalemu n’imitungo yabo. Ntibemeraga ko Yerusalemu yarimburwa.

Ishusho
Nefi asenga

Nefi yashatse kumva ibintu Lehi yari yarabonye. Yarasenze ngo amenye niba se yarakoze ikintu kiza mu kuva i Yerusalemu.

Ishusho
Nefi asenga

Yesu Kristo yagendereye Nefi amubwira ko amagambo ya Lehi ari ukuri. Nefi yaremeye kandi ntiyigumura nk’uko Lamani na Lemuweli babikoze.

Ishusho
Nefi aganiriza Samu

Nefi yabwiye abavandimwe be ibyo Yesu yamubwiye. Samu yemeye Nefi ariko Lamani na Lemuweli ntabwo bemeye.

Ishusho
Nefi aganiriza abavandimwe be

Nyagasani yasezeranije Nefi ko azahabwa umugisha kubera ukwizera kwe. Azaba umuyobozi w’abavandimwe be.