Scripture Stories
Igice cya 23: Amoni: Umugaragu Uhambaye


“Igice cya 23: Ammon: Umugaragu Uhambaye,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 64–68

“Igice cya 23,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 64–68

Igice cya 23

Amoni: Umugaragu Uhambaye

Ishusho
abahungu ba Mosaya bagenda

Abahungu bane ba Mosaya bavuye i Zarahemula kugira ngo bigishe Abalamani inkuru nziza. Buri wese yagiye mu mujyi utandukanye.

Ishusho
Amoni afatwa mpiri

Amoni yagiye ku butaka bwa Ishimayeli. Ubwo yinjiraga mu mujyi, Abalamani baramuboshye bamushyira umwami wabo, Lamoni.

Ishusho
Lamoni na Amoni

Amoni yabwiye Umwami Lamoni ko yashakaga kuba mu Balamani. Byashimishije Lamoni maze abwira abantu be kubohora Amoni.

Ishusho
Amoni aragira imukumbi

Amoni yavuze ko azaba umwe mu bagaragu b’umwami. Umwami yamwohereje kuragira imikumbi ye.

Ishusho
Abalamani batatanya umukumbi

Umunsi umwe ubwo Amoni hamwe na bamwe mu bandi bagaragu bashoye imikumbi , ibisambo by’Abalamani bitatanya amatungo bigerageza kuyiba.

Ishusho
abagaragu hamwe na Amoni

Abagaragu bari kumwe na Amoni bari bafite ubwoba. Umwami Lamoni yari yarishe abandi bagaragu bari baratwawe amatungo n’ibyo bisambo.

Ishusho
Amoni

Amoni yamenye ko aya yari amahirwe ye yo gukoresha ububasha bw’Imana ngo yigarurire imitima y’Abalamani. Bityo bagatega amatwi inyigisho ze.

Ishusho
Amoni avugisha abagaragu

Amoni yabwiye abagaragu ko nibaramuka begeranije amatungo yatatanye, umwami atazabica.

Ishusho
Amoni yegeranya amatungo

Amoni hamwe n’abandi bagaragu bahise babona amatungo ndetse bayasubiza aho ashokera.

Ishusho
Amoni avugisha abagaragu

Ibisambo by’Abalamani byaragarutse. Amoni yabwiye abandi bagaragu kurinda imikumbi mu gihe we yari arimo arwanya ibisambo.

Ishusho
ibisambo

Ibisambo by’Abalamani ntibyatinye Amoni. Byaketse ko byamwica mu buryo bworoshye.

Ishusho
Amoni yica ibisambo

Ububasha bw’Imana bwari hamwe na Amoni. Yateye ndetse yicisha amabuye bimwe mu bisambo , byatumye ibisambo bisigaye birakara cyane.

Ishusho
Amoni arwanya igisambo

Bagerageje kwicisha Amoni ubuhiri bwabo, ariko buri gihe igisambo cyazamuraga ubuhiri ngo kibukubite Amoni, yahitaga aca ukuboko kw’igisambo. N’ubwoba bwinshi, ibisambo byarirukanse.

Ishusho
abagaragu bavugisha umwami

Abagaragu bajyaniye Umwami Lamoni amaboko yaciwe ndetse bamubwira ibyo Amoni yaro yakoze.

Ishusho
Umwami Lamoni

Umwami yatangajwe n’ububasha buhambaye bwa Amoni. Yashaka kubona Amoni ariko yari afite ubwoba kuko yaketse ko Amoni yari Roho Uhambaye.

Ishusho
umwami yiyumvira

Ubwo Amoni yinjiraga kumureba, Umwami Lamoni ntiyigeze amenya icyo yavuga. Ntiyigeze avuga mu gihe cy’isaha yose.

Ishusho
Amoni abwiriza

Roho Mutagatifu yafashije Amoni kumenya icyo umwami yatekerezaga. Amoni yasobanuye ko atari Roho Uhambaye. Yari umuntu.

Ishusho
Umwami Lamoni avugisha Amoni

Umwami yemereye Amoni icyo ari cyo cyose ashaka naramuka amubwiye ububasha yakoresheje atsinda ibisambo no kumenya ibitekerezo by’umwami.

Ishusho
Amoni avugisha umwami Lamoni

Amoni yavuze ko ikintu yashakaga gusa cyari ko Umwami Lamoni yakwemera ibyo amubwira. Umwami yavuze ko ari bwemere buri kimwe Amoni amubwiye.

Ishusho
Amoni avugisha Umwami Lamoni

Amoni yabajije Umwami Lamoni niba yemera Imana. Umwami avuga ko yemeraga Roho Uhambaye.

Ishusho
Amoni yigisha Lamoni

Amoni yavuze ko Roho Uhambaye ari Imana, ko yaremye ikintu cyose mu ijuru no ku isi, kandi ko izi ibitekerezo by’abantu.

Ishusho
Amoni yigisha Lamoni

Amoni yavuze ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana. Kandi yavuze ko Imana yamuhamagaye ngo yigishe inkuru nziza Lamoni n’abantu be.

Ishusho
Amoni yigishisha ibyanditswe bitagatifu.

Yifashishije ibyanditswe bitagatifu, Amoni yigishije Umwami Lamoni ibijyanye n’Iremwa, Adamu na Yesu Kristo.

Ishusho
Lamoni asenga

Umwami Lamoni yemeye Amoni nuko arasenga ngo ababarirwe ibyaha bye. Maze yitura hasi ndetse amera nk’uwapfuye.

Ishusho
abagaragu b’umwami

Abagaragu batwaye umwami ku mugore we nuko bamuryamisha ku buriri. Nyuma y’iminsi ibiri abagaragu baketse ko yapfuye maze bafata umwanzuro wo kumushyingura.

Ishusho
umwamikazi avugisha Amoni

Umwamikazi ntabwo yemeye ko umugabo we yari yapfuye. Yari yarumvise ububasha buhambaye bwa Amoni, yamusabye gufasha umwami.

Ishusho
Amoni avugisha umwamikazi

Amoni yari abizi ko Lamoni yari mu bubasha bw’Imana. Yabwiye umwamikazi ko Lamoni azabyuka ku munsi ukurikira.

Ishusho
Lamoni abyuka

Yagumye hafi ya Lamoni ijoro ryose. Umunsi wakurikiyeho Lamoni yarabyutse ndetse avuga ko yari yabonye Yesu Kristo. Umwami n’umwamikazi buzuye Roho Mutagatifu.

Ishusho
Lamoni abatizwa

Lamoni yigishije abantu be kubijyanye n’Imana na Yesu Kristo. Abemeye bihannye ibyaha byabo kandi barabatijwe.