Scripture Stories
Igice cya 37: Nefi na Lehi mu Nzu y’imbohe


“Igice cya 37: Nefi na Lehi mu Nzu y’imbohe,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni (1997), 99–102

Igice cya“ 37,” Inkuru zo mu Gitabo cya Morumoni, 99–102

Igice cya 37

Nefi na Lehi mu Nzu y’imbohe

Ishusho
Helamani n’abahungu be

Nefi na Lehi bari abahungu ba Helamani. Helamani yashakaga ko baba abakiranutsi nka Lehi na Nefi bavuye i Yerusalemu.

Ishusho
Helamani yigisha abahungu be

Helamani yigishije abahungu be kwemera Yesu Kristo. Bize ko kubabarirwa biva m’ukwizera n’kwihana

Ishusho
abantu babatizwa

Nefi na Lehi bagiye kwigisha ijambo ry’Imana mu Banefi n’Abalamani. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu byarabatijwe.

Ishusho
Nefi na Lehi babohwa

Ubwo Nefi na Lehi bajyaga ku butaka bwa Nefi, ingabo z’Abalamani zabajugunye mu nzu y’imbohe ndetse ntizabahereza ibyo kurya mugihe cy’iminsi myinshi.

Ishusho
Nefi na Lehi mu muriro

Abalamani bagiye mu nzu y’imbohe kwica Nefi na Lehi ariko ntibyari bushoboke kubera ko bari barinzwe n’uruziga rw’umuriro rwari butwike uwo ari we wese wari kugerageza kubakoraho.

Ishusho
Nefi na Lehi mu muriro

Nefi na Lehi ntabwo batwitswe n’umuriro. Babwiye Abalamani ko ububasha bw’Imana bwari burimo kubarinda.

Ishusho
inkuta z’inzu y’imbohe zinyeganyega

Ubutaka na gereza bitangira kunyeganyega. Igicu cyijimye cyakikije abantu mu nzu y’imbohe, maze bose bagira ubwoba.

Ishusho
abasirikare mu mwijima

Ijwi ryari hejuru y’umwijima riravuga. Ryari rituje nk’iryongorera, ariko buri wese yararyumvaga.

Ishusho
abantu mu mwijima

Ijwi ryabwiye abantu kwihana kandi bakareka kugerageza kwica Nefi na Lehi.

Ishusho
abasirikare hasi

Ijwi ryavuze inshuro eshatu, ariko ubutaka n’inkuta z’inzu y’imbohe bikomeza kunyeganyega. Abalamani ntibashoboraga guhunga kubera ko hari hijimye cyane kandi bari bafite ubwoba bwinshi.

Ishusho
Amasura ya Nefi na Lehi arabagirana

Umunefi wari warigeze kuba umunyamuryango w’Itorero yabonye ko amasura ya Nefi na Lehi yariho arabagirana mu mwijima.

Ishusho
Nefi na Lehi barabagirana

Nefi na Lehi barangamiye mu ijuru banaganira. Umugabo abwira Abalamani kureba. Bibajije uwo Nefi na Lehi bariho bavugana nawe.

Ishusho
Aminadabu avugisha abagabo

Umugabo witwaga Aminadabu, yabwiye Abalamani ko Nefi na Lehi bari bariho bavugana n’abamarayika.

Ishusho
Aminadabu avuga

Abalamani babajije Aminadabu uko bavanaho igicu cyijimye. Yababwiye kwihana no gusenga kugeza ubwo bagira ukwizera muri Yesu Kristo.

Ishusho
Abalamani basenga

Abalamani barasenze kugeza ubwo igicu cyijimye kigenda.

Ishusho
umuriro ukikije abantu

Ubwo umwijima wari umaze kugenda, abantu babonye inkingi y’umuriro ibazengurutse. Umuriro ntiwigeze ubatwika cyangwa inkuta z’inzu y’imbohe.

Ishusho
Abalamani

Abalamani bagize umunezero uhambaye, kandi Roho w’Imana yuzura imitima yabo.

Ishusho
Abalamani batatu

Ijwi ryarongoreye, rivuga ko bazahumurizwa kubera ukwizera kwabo muri Yesu Kristo.

Ishusho
abamarayika

Abalamani barebye hejuru ngo babone aho ijwi ririmo guturuka. Babonye abamarayika bamanuka bava mu ijuru.

Ishusho
Abalamani bavuga

Abantu basaga 300 babonye ndetse bumva ibyabaye mu nzu y’imbohe. Baragiye babwira abandi.

Ishusho
Abalamani bareka intwaro zabo

Benshi mu Balamani barabemeye maze bareka intwaro zabo.

Ishusho
Umulamani n’Umunefi bavugana

Abalamani baretse gukomeza kwanga Abanefi ndetse babasubiza ubutaka bari barabatwaye. Abalamani babaye abakiranutsi kurusha Abanefi.

Ishusho
Abalamani n’Abanefi bagenda

Abalamani benshi bajyanye na Nefi na Lehi maze bigisha Abanefi n’Abalamani.