Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 17


Igice cya 17

Yesu abwiriza abantu gutekereza byimbitse ku magambo Ye no gusengera kuyasobanukirwa—Akiza abarwayi babo—Asengera abantu, akoresheje ururimi rudashobora kwandikwa—Abamarayika bakora umurimo nuko umuriro uzenguruka abatoya babo. Ahagana 34 N.K.

1 Dore, ubwo habayeho ko igihe Yesu yari amaze kuvuga aya magambo yongeye kureba hirya no hino mu mbaga, maze arababwira ati: Dore, igihe kirageze.

2 Ndabona muri abanyantege nke, ku buryo mudashobora gusobanukirwa amagambo yanjye yose nategetswe na Data kubabwira muri iki gihe.

3 Kubera iyo mpamvu, nimugende mu ngo zanyu, kandi mutekereze byimbitse ku bintu navuze, maze musabe Data, mu izina ryanjye, kugira ngo musobanukirwe, kandi mutegurire imitima yanyu ejo hazaza, kandi ndongera ngaruke.

4 Ariko ubu ngiye kwa Data, ndetse kwiyereka imiryango yazimiye ya Isirayeli, kuko ntibazimiye kuri Data, kuko azi aho yabajyanye.

5 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kuvuga atyo, yararanganyije amaso mu mbaga, nuko abona bari mu marira, maze bamuhanga amaso nk’aho bashaka kumusaba gutindana nabo.

6 Nuko arababwira ati: Dore, umutima wanjye wuzuye ibambe kuri mwe.

7 Hari abo mufite barwaye muri mwe? Nimubazane hano. Hari abo mufite bamugaye, cyangwa b’impumyi, cyangwa bacumbagira, cyangwa abacitse ingingo, cyangwa abarwaye ibibembe, cyangwa abarabiranye, cyangwa ab’ibipfamatwi, cyangwa abababaye mu buryo ubwo aribwo bwose? Nimubazane hano maze mbakize, kuko mbafitiye ibambe, ubura bwanjye bwuzuye impuhwe.

8 Kuko nabonye ko mwifuza ko nabereka ibyo nakoreye abavandimwe banyu i Yerusalemu, kuko mbona ko ukwizera kwanyu guhagije ku buryo nabakiza,

9 Kandi habayeho ko ubwo yari amaze kuvuga atyo, imbaga yose, ihurije hamwe, yaramwegereye hamwe n’abarwayi babo n’abababaye babo, n’abamugaye babo, hamwe n’impumyi zabo, hamwe n’ibiragi byabo, hamwe n’abari bababaye mu buryo ubwo aribwo bwose; nuko arabakiza buri wese uko bari bagiye bamuzanirwa.

10 Kandi bose, haba abari bakijijwe n’abari bazima, bapfukamye hasi ku birenge bye, nuko baramuramya; kandi abenshi bashoboye kumwegera mu mbaga basomye ibirenge bye, ku buryo buhagije ibirenge bye amarira yabo.

11 Kandi habayeho ko yategetse ko abana babo batoya bazanwa.

12 Bityo bazanye abana batoya babo nuko babicaza hasi ku butaka bamukikije, nuko Yesu ahagarara rwagati; maze imbaga itanga inzira kugeza ubwo bari bamaze kubamuzanira bose.

13 Kandi habayeho ko ubwo bose bari bamaze kuzanwa, kandi Yesu ahagaze rwagati, yategetse imbaga ko bapfukama hasi ku butaka.

14 Nuko habayeho ko ubwo bari bamaze gupfukama ku butaka, Yesu yanihiye mu mutima, maze aravuga ati: Data, Mpagaritse umutima kubera ubugome bw’abantu bo mu nzu ya Isirayeli.

15 Nuko ubwo yari amaze kuvuga aya magambo, nawe ubwe yapfukamye ku butaka, nuko dore yasenze Se, kandi ibintu yasengaga ntibishobora kwandikwa, kandi imbaga yamwumvise yabitangiye ubuhamya.

16 Kandi ni muri ubu buryo batanze ubuhamya: Ijisho ntiryigeze ribona, nta n’ubwo ugutwi kwigeze kwumva, mbere, ibintu bikomeye kandi bitangaje nk’ibyo twabonye kandi twumvise Yesu abwira Se.

17 Kandi nta rurimi rushobora kuvuga, nta n’ubwo hashobora kwandikwa n’umuntu uwo ari we wese, nta n’ubwo imitima y’abantu ishobora kwiyumvisha ibintu bikomeye kandi bitangaje nk’ibyo twebwe twembi twabonye kandi twumvise Yesu avuga; kandi nta n’umwe ushobora kwiyumvisha iby’umunezero wuzuye roho zacu mu gihe twamwumvaga adusengera kuri Se.

18 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kurangiza gusenga Data, yarahagurutse; ariko wari mwiza cyane umunezero w’imbaga ku buryo byari byabarenze.

19 Kandi habayeho ko Yesu yababwiye, nuko abategeka guhaguruka.

20 Nuko bahaguruka ku butaka, maze arababwira ati: Murahirwa kubera ukwizera kwanyu. None ubu dore, umunezero wanjye ni wose.

21 Kandi ubwo yari amaze kuvuga aya magambo, yararize, kandi imbaga yabitangiye ubuhamya, nuko afata abana babo batoya, umwe umwe, maze abaha umugisha, kandi arabasengera kuri Se.

22 Nuko ubwo yari amaze gukora ibi yarongeye ararira.

23 Nuko abwira imbaga, kandi arababwira ati: Nimurebe abatoya banyu.

24 Nuko ubwo barebaga kugira ngo babarebe bahanze amaso ku ijuru, nuko babona amajuru arafunguye, kandi babonye abamarayika bamanuka mu ijuru nk’aho bari rwagati mu muriro; nuko baza hasi maze bazenguruka abo batoya, kandi bazengurutswe n’umuriro; kandi abamarayika barabafashije.

25 Kandi imbaga yarabonye kandi yarumvise kandi yatanze ubuhamya; kandi bazi ko ubuhamya bwabo ari ubw’ukuri kuko bose babonye kandi bumvise, buri muntu kubwe; kandi bari mu mubare wegereje abantu ibihumbi bibiri na magana atanu; kandi bari bagizwe n’abagabo, abagore, n’abana.