Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 11


Yesu Kristo yiyeretse abantu ba Nefi, ubwo imbaga yari yakoraniye mu gihugu cyitwa Aharumbutse, kandi yarabigishije; kandi uko niko yabiyeretse.

Bitangirira n’ igice cya 11.

Igice cya 11

Data ahamya iby’Umwana we Akunda—Kristo agaragara kandi agatangaza Impongano Ye—Abantu bakora ku bimenyetso by’ibikomere mu biganza Bye n’amaguru n’imbavu—Barangurura Hosana—Asobanura imikorere n’uburyo bw’umubatizo—Imitekerereze y’amakimbirane ni iya sekibi—Inyigisho ya Kristo ni uko abantu bagomba kwemera kandi bakabatizwa maze bakabona Roho Mutagatifu. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko hari hari imbaga ngari yikoranyirije hamwe, y’abantu ba Nefi, hirya no hino y’ingoro yari mu gihugu cyitwa Aharumbuka; kandi baratangaraga kandi bakabazanya, kandi berekana impinduka ikomeye kandi itangaje yari yarabayeho.

2 Ndetse baganiraga ibyerekeye uyu Yesu Kristo, wari waratangiwe ikimenyetso cyerekeranye n’urupfu rwe.

3 Kandi habayeho ko mu gihe baganiraga batyo hagati yabo, bumvise ijwi nk’aho rivuye mu ijuru; nuko bararanganya amaso yabo hirya no hino, kuko batasobanukiwe ijwi bumvise; kandi ntiryari ijwi ry’ubukana, nta n’ubwo ryari ijwi riranguruye; nyamara, kandi nubwo ryari ijwi ritoya ryahinguranyije mu mutima abaryumvise, ku buryo nta gice cy’umubiri wabo ritatumye gihinda umushyitsi; koko, ryarabahinguranyije kugeza kuri roho ubwayo, kandi ryateye imitima yabo gushya.

4 Kandi habayeho ko bongeye kumva ijwi, ariko ntibarisobanukiwe.

5 Kandi na none ubwa gatatu bumvise ijwi, nuko bafungura amatwi yabo kugira ngo baryumve; kandi amaso yabo yari yerekeye aho rivugira; kandi barebaga nta guhumbya ku ijuru, aho ijwi ryaturuka.

6 Kandi dore, ubwa gatatu basobanukiwe ijwi bumvise; nuko rirababwira riti:

7 Dore Umwana wanjye Nkunda, nishimira cyane, nahesherejemo ikuzo izina ryanjye—Nimumwumvire.

8 Kandi habayeho ko, ubwo bari basobanukiwe bongeye kuzamura amaso ku ijuru; nuko dore, babona Umuntu umanuka ava mu ijuru; kandi yari yambaye igishura cy’umweru; nuko amanukira hasi maze ahagarara hagati yabo; kandi amaso y’imbaga yari amuhanzweho, nuko ntibahangara kubumbura iminwa yabo, ndetse nta washoboye kuvugana n’undi, kandi ntibamenye icyo bisobanuye, kuko batekereje ko yari umumarayika wari wababonekeye.

9 Kandi habayeho ko yarambuye ukuboko kwe maze avugisha abantu, avuga ati:

10 Dore, ni njyewe Yesu Kristo, uwo abahanuzi bahamije ko azaza mu isi.

11 Kandi dore, ndi urumuri n’ubugingo by’isi; kandi nasogongeye kuri kiriya gikombe Data yampaye, kandi nahesheje ikuzo Data nikorera ibyaha by’isi, muri byo nemeye ugushaka kwa Data mu bintu byose uhereye mu ntangiriro.

12 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kuvuga aya magambo imbaga uko yakabaye yaguye ku butaka; kuko bibutse ko byari byarahanuwe ko Kristo azabiyereka nyuma y’ukuzamuka kwe mu ijuru.

13 Kandi habayeho ko Nyagasani yababwiye avuga ati:

14 Nimuhaguruke kandi munyegere, kugira ngo mushyire ibiganza byanyu mu mbavu zanjye, ndetse ko mushobora kumva ibimenyetso by’imisumari mu biganza byanjye no mu birenge byanjye, kugira ngo mushobore kumenya ko ndi Imana ya Isirayeli, n’Imana y’Isi uko yakabaye, kandi nishwe kubw’ibyaha by’isi.

15 Kandi habayeho ko imbaga yamwegereye, nuko bashyira ibiganza byabo mu mbavu ze, maze bumva ibimenyetso by’imisumari mu biganza bye no mu birenge bye; kandi ibi babikoze, bamwegera umwe umwe kugeza ubwo bari bamaze bose kumwegera, kandi babonye n’amaso yabo kandi bumva n’ibiganza byabo, kandi barabimenye mu by’ukuri kandi barabihamya, ko yari we, wanditswe n’abahanuzi, ko azaza.

16 Kandi ubwo bari bamaze kumwegera bose kandi bamaze kwibonera kubwabo, barangururiye rimwe, bavuga bati:

17 Hozana! Nihasingizwe izina ry’Imana Isumbabyose. Kandi baguye hasi ku birenge bya Yesu, nuko baramuramya.

18 Kandi byabayeho ko yabwiye Nefi (kuko Nefi yari mu mbaga) maze amutegeka ko amwegera.

19 Nuko Nefi arahaguruka maze aramwegera, nuko yunama imbere ya Nyagasani maze asoma ibirenge bye.

20 Nuko Nyagasani amutegeka ko ahaguruka. Nuko arahaguruka maze ahagara imbere ye.

21 Nuko Nyagasani aramubwira ati: Nguhaye ububasha kugira ngo uzabatize aba bantu mu gihe mba nongeye kuzamuka mu ijuru.

22 Kandi Nyagasani yongeye guhamagara abandi, nuko ababwira kimwe; maze abaha ububasha bwo kubatiza. Kandi yarababwiye ati: Uko niko muzabatiza; kandi nta mpaka zizaba muri mwe.

23 Mu by’ukuri ndababwira, ko uwo ari we wese wihana ibyaha bye binyuze mu magambo yanyu, kandi akifuza kubatizwa mu izina ryanjye, uko niko muzababatiza—Dore, muzamanuke maze muhagarare mu mazi, nuko mu izina ryanjye muzababatize.

24 Kandi ubu dore, aya niyo magambo muzavuga, mubahamagaye mu izina; muvuga muti:

25 Kubera ko nahawe ubushobozi na Yesu Kristo, ndakubatije mu izina rya Data, n’irya Mwana, n’irya Roho Mutagatifu. Amena.

26 Nuko noneho muzamwibize mu mazi, maze mwongere mumuzane hejuru y’amazi.

27 Kandi ni muri ubu buryo muzababatiza mu izina ryanjye; kuko dore, mu by’ukuri ndababwira, ko Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu ari umwe; kandi ndi muri Data, kandi Data ari muri njye, kandi Data na njye turi umwe.

28 Kandi uko niko mbategetse ni uko muzabatiza. Kandi nta mpaka zizaba muri mwe, nk’uko kugeza byabayeho; nta n’ubwo hazabaho impaka muri mwe zerekeranye n’ibintu by’inyigisho, nk’uko kugeza ubu byabayeho.

29 Kuko mu by’ukuri, mu by’ukuri ndababwira, ufite roho y’amakimbirane si uwanjye, ahubwo ni uwa sekibi, ari we se w’amakimbirane, kandi agakongereza imitima y’abantu gushyamirana n’uburakari, umwe ku wundi.

30 Dore, iyi si inyigisho yanjye, yo gukongeza uburakari mu mitima y’abantu, umwe ngo arwanye undi; ahubwo iyi niyo nyigisho yanjye, ko ibintu nk’ibyo bigomba kwigizwa kure.

31 Dore, mu by’ukuri, mu by’ukuri, ndababwira, nzabatangariza inyigisho yanjye.

32 Kandi iyi niyo nyingisho yanjye, kandi ni inyigisho Data yampaye; kandi mpamya Data, na Data akampamya, kandi Roho Mutagatifu ahamya Data na njye; kandi ndahamya ko Data ategeka abantu bose, ahantu hose, kwihana no kunyemera.

33 Kandi uwo ari we wese unyemera, kandi akabatizwa, uwo niwe uzakizwa; kandi abo ni bo bazaragwa ubwami bw’Imana.

34 Kandi uwo ari we wese utanyemera, kandi ntabatizwe, azacirwaho iteka.

35 Mu by’ukuri, mu by’ukuri, ndababwira, ko iyi ari yo nyigisho yanjye, kandi ndahamya ko ituruka kuri Data; kandi unyemera yemera Data nawe; kandi Data azamuhamiriza ibyanjye, kuko azamugendera n’umuriro hamwe na Roho Mutagatifu.

36 Kandi uko niko Data azampamya, na Roho Mutagatifu azamuhamiriza ibya Data na njye; kuko Data, na njye, na Roho Mutagatifu turi umwe.

37 Kandi byongeye ndababwira, mugomba kwihana, nuko mugahinduka nk’umwana mutoya, maze mukabatizwa mu izina ryanjye, cyangwa se ntimugire ukundi mwashobora kwakira ibi bintu.

38 Kandi byongeye ndababwira, mugomba kwihana, kandi mukabatizwa mu izina ryanjye, nuko mugahinduka nk’umwana mutoya, cyangwa se ntimugire ukundi mwashobora kuragwa ubwami bw’Imana.

39 Mu by’ukuri, mu by’ukuri, ndababwira, ko iyi ari yo nyigisho yanjye, kandi uwubatse kuri ibi yubatse ku rutare rwanjye, kandi imiryango y’ikuzimu ntizabaherana.

40 Kandi uzatangaza ibiruseho cyangwa ibikeya kuri ibi, maze akemeza ko ibyo ari inyigisho yanjye, uwo aturuka kuri sekibi, kandi ntiyubatse ku rutare rwanjye; ahubwo yubatse ku rufatiro rw’umusenyi, kandi imiryango ikinguriye kwakira abo igihe imivu itembye n’imiyaga ikabahuha.

41 Kubera iyo mpamvu, nimujye muri aba bantu, maze mutangaze ibyo navuze, kugera ku mpera z’isi.