Ibyanditswe bitagatifu
Omuni 1


Igitabo cya Omuni

Igice cya 1

Omuni, Amaroni, Kemishi, Abinadomu na Amaleki, basimburana, babika inyandiko—Mosaya avumbura abantu ba Zarahemula, bavuye i Yerusalemu mu gihe cya Zedekiya—Mosaya agirwa umwami ubayobora—Abakomoka kuri Muleki i Zarahemula baguye kuri Koriyantamuri, uwa nyuma w’Abayeredi—Umwami Benyamini azungura Mosaya—Abantu bagomba gutamba roho zabo nk’igitambo kuri Kristo. Ahagana 323–130 M.K.

1 Dore, habayeho ko njyewe, Omuni, nategetswe na data, Yoromu, ko nzagira icyo nandika kuri ibi bisate, kugira ngo tubike igisekuruza cyacu—

2 Kubera iyo mpamvu, mu minsi yanjye, nagira ngo mumenye ko narwanishije cyane inkota kugira ngo ndengere abantu banjye, Abanefi, ngo batagwa mu maboko y’abanzi babo, Abalamani. Ariko dore, njyewe ubwanjye ndi umuntu w’umugome, kandi sinakurikije amateka n’amategeko ya Nyagasani nk’uko nari nkwiriye kuba narabikoze.

3 Nuko habayeho ko imyaka magana abiri na mirongo irindwi n’itandatu yahise, kandi twari twaragize ibihe byinshi by’amahoro; kandi twaragize ibihe byinshi by’intambara ikomeye n’imivu y’amaraso. Koko, muri makeya, imyaka magana abiri na mirongo inani n’ibiri yari imaze guhita, kandi nari narabitse ibi bisate nkurikije amategeko ya ba sogokuruza; nuko mbishyikiriza umuhungu wanjye Amaroni. None ndarangije.

4 None ubu njyewe, Amaroni, ndandika ibintu ibyo aribyo byose nandika, bikaba aribyo bikeya, mu gitabo cya data.

5 Dore, habayeho ko imyaka magana atatu na makumyabiri yahise, kandi igice kinini cy’abagome b’Abanefi cyari cyararimbuwe.

6 Kuko Nyagasani atazabyemera, nyuma y’uko yari amaze kubavana mu gihugu cya Yerusalemu no kubakiza no kubarinda kugwa mu maboko y’abanzi babo, koko, ntiyazemera ko amagambo atazagenzurwa, ayo yabwiye ba sogokuruza bacu, avuga ati: Uko mutazubahiriza amategeko yanjye ntimuzatunganirwa muri iki gihugu.

7 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani yabagendereye mu rubanza rukomeye; nyamara, yarwanye ku bakiranutsi kugira ngo batazarimbuka, ahubwo yabagobotoye mu maboko y’abanzi babo.

8 Kandi habayeho ko nashyikirije ibisate umuvandimwe wanjye Kemishi.

9 None njyewe, Kemishi, nanditse ibintu bike nanditse mu gitabo kimwe n’umuvandimwe wanjye; kuko dore, nabonye ibya nyuma yanditse, ko yabyandikishije ukuboko kwe bwite; kandi yabyanditse umunsi yabinshyikirijeho. Kandi ni muri ubu buryo tubika inyandiko, kuko hakurikizwa amategeko y’abasogokuruza bacu. None ndarangije.

10 Dore, njyewe, Abinadomu, ndi mwene Kemishi. Dore, habayeho ko nabonye intambara nyinshi n’amakimbirane hagati y’abantu banjye, Abanefi, n’Abalamani; kandi njyewe, n’inkota yanjye bwite, natwaye ubuzima bwa benshi b’Abalamani ndwanira abavandimwe banjye.

11 None dore, inyandiko y’aba bantu iharagaswe ku bisate yari ifitwe n’abami, hakurikijwe ibisekuruza; kandi nta hishurirwa nzi uretse ibyanditswe, nta n’ubuhanuzi nzi; niyo mpamvu, ibyanditse bihagije. None ndarangije.

12 Dore, ndi Amaleki, mwene Abinadomu. Dore, ndababwiraho bike byerekeye Mosaya, wari waragizwe umwami mu gihugu cya Zarahemula; kuko dore, yaburiwe na Nyagasani ko yahunga igihugu cya Nefi, kandi ko abazumvira ijwi rya Nyagasani nabo bazavana na we mu gihugu, bakajya mu gasi—

13 Kandi habayeho ko yakoze nk’uko Nyagasani yamutegetse. Kandi bavuye mu gihugu berekeza mu gasi, abenshi bumviraga ijwi rya Nyagasani; kandi bayoborwaga n’inyigisho nyinshi n’ubuhanuzi. Kandi bakomeje kuburirwa n’ijambo ry’Imana; kandi bayoborwa n’ububasha bw’ukuboko kwayo, banyura mu gasi kugeza bamanukiye mu gihugu cyitwa igihugu cya Zarahemula.

14 Nuko batahura abantu, bitwaga abantu ba Zarahemula. Ubwo, habayeho umunezero ukomeye mu bantu ba Zarahemula; ndetse Zarahemula yaranezerewe bihebuje, kubera ko Nyagasani yaboherereje abantu ba Mosaya n’ibisate by’umuringa byariho inyandiko y’Abayuda.

15 Dore, habayeho ko Mosaya yavumbuye ko abantu ba Zarahemula bavuye i Yerusalemu mu gihe Zedekiya, umwami wa Yuda, yajyanwaga bunyago i Babiloni.

16 Kandi bagenze mu gasi, maze bazanwa n’ukuboko kwa Nyagasani kubambutsa amazi magari, berekeza mu gihugu Mosaya yabavumbuyemo; kandi bari baratuye aho uhereye icyo gihe kugeza ubwo.

17 Kandi igihe Mosaya yabavumburaga, bari baramaze kuba benshi cyane. Icyakora, bari baragize intambara nyinshi n’amakimbirane akomeye, kandi barishwe n’inkota rimwe na rimwe; kandi ururimi rwabo rwari rwaragoretswe; kandi nta nyandiko bazanye hamwe na bo; kandi bahakanaga ukubaho kw’Umuremyi wabo; nuko haba Mosaya, cyangwa abantu ba Mosaya, ntibabisobanukirwa.

18 Ariko habayeho ko Mosaya yategetse ko bazigishwa mu rurimi rwe. Kandi habayeho ko bigishijwe mu rurimi rwa Mosaya, Zarahemula yatanze igisekuru cy’abasogokuruza bayo, ikurikije ukwibuka kwayo; kandi biranditse, ariko atari kuri ibi bisate.

19 Kandi habayeho ko abantu ba Zarahemula, n’aba Mosaya, bishyize hamwe, maze Mosaya atorerwa kuba umwami wabo.

20 Kandi habayeho ko mu minsi ya Mosaya, hari ibuye rinini ryamuzaniwe ririho ibyaharagaswe, maze ahindura mu rurimi rwe ibyaharagasweho kubw’impano n’ububasha bw’Imana.

21 kandi byatanze inkuru y’umuntu umwe witwaga Koriyontamuri, n’iyicwa ry’abantu be. Kandi Koriyantamuri yavumbuwe n’abantu ba Zarahemula, kandi yaturanye na bo mu gihe cy’amezi icyenda.

22 Byavugaga na none amagambo makeya yerekeye abasogokuruza be. Kandi ababyeyi be ba mbere bahunze bava ku munara, igihe Nyagasani yasobanyaga ururimi rw’abantu; nuko igihano gityaye cya Nyagasani kikabamanukiraho bijyanye n’imanza ze, zitabera, maze amagufa yabo anyanyagizwa mu majyaruguru y’igihugu.

23 Dore, njyewe, Amaleki, navutse mu minsi ya Mosaya; kandi nabayeho kugira ngo mbone urupfu rwe; na Benyamini, umuhungu we, yima ingoma mu kigwi cye.

24 None dore, nabonye, mu minsi y’umwami Benyamini, intambara ikomeye cyane n’imivu y’amaraso myinshi hagati y’Abanefi n’Abalamani. Ariko dore, Abanefi barabatsinze cyane; koko, kugeza ubwo umwami Benyamini yabirukanye mu gihugu cya Zarahemula.

25 Kandi habayeho ko natangiye gusaza; kandi, kubera ko nta rubyaro nari mfite, kandi nkaba nari nzi ko umwami Benyamini ari umukiranutsi imbere ya Nyagasani, niyo mpamvu, nzamushyikiriza ibi bisate, nkingingira abantu bose gusanga Imana, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, no kwemera ibihanurwa, n’ibyahishuwe, n’umurimo w’abamarayika, n’impano yo kuvuga indimi, n’impano yo gusobanura indimi, n’ibintu byose byiza; kuko nta kintu kiba cyiza keretse kivuye kuri Nyagasani: kandi ikibi kiva kuri sekibi.

26 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, nagira ngo muzasange Kristo, ariwe Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, kandi muzafate ku gakiza ke, no ku bubasha bw’ubucunguzi bwe. Koko, nimumusange, kandi muture roho zanyu zose nk’igitambo kuri we, maze mukomeze mwiyirize ubusa kandi musenge, kandi mwihangane kugeza ku ndunduro; kandi nk’uko Nyagasani ariho muzakizwa.

27 None ubu ndashaka kuvuga bikeya byerekeye umubare runaka wagiye mu gasi kugira ngo bazasubire mu gihugu cya Nefi; kuko hari umubare munini wifuzaga gutunga igihugu cy’umurage wabo.

28 Kubera iyo mpamvu, bagiye mu gasi. Kandi kubera ko umuyobozi wabo yari umuntu ukomeye kandi w’umunyembaraga, n’umuntu ushinze ijosi, niyo mpamvu yateje amakimbirane muri bo; kandi bose biciwe, uretse mirongo itanu, mu gasi, nuko barongera bagaruka mu gihugu cya Zarahemula.

29 Kandi habayeho ko bafashe na none umubare munini w’abandi, maze barongera bafata urugendo bajya mu gasi.

30 Kandi njyewe, Amaleki, nari mfite umuvandimwe, nawe wajyanye na bo; none kuva ubwo sindamenya ibyababayeho. None ndi hafi yo kumanurirwa mu mva yanjye; kandi ibi bisate biruzuye. Kandi ndangije imvugo yanjye.