Igice cya 1Yakobo na Yozefu bashaka kwemeza abantu kwemera Kristo no gukurikiza amategeko Ye—Nefi apfa—Ubugome buganza mu Banefi. Ahagana 544–421 M.K. Igice cya 2Yakobo yamagana urukundo rw’ubukire, ubwibone, n’ubuhehesi—Abantu bashobora gushaka ubukire bwo gufasha bagenzi babo—Nyagasani ategeka ko nta muntu wo mu Banefi ushobora kugira umugore urenze umwe—Nyagasani ashimishwa n’ukudasambana kw’abagore. Ahagana 544–421 M.K. Igice cya 3Abakeye mu mutima bakira ijambo ry’Imana rishimishije—Ubukiranutsi bw’Abalamani busumba ubw’Abanefi—Yakobo yiyama ubusambanyi, iby’isoni nke, na buri cyaha. Ahagana 544–421 M.K. Igice cya 4Abahanuzi bose bahimbaza Data mu izina rya Kristo—Igitambo cya Aburahamu cya Isaka cyari ishusho y’Imana n’umwana wayo w’Ikinege—Abantu bakwiriye kwiyunga n’Imana binyuze mu Mpongano—Abayuda bazanga ibuye ry’urufatiro. Ahagana 544–421 M.K. Igice cya 5Yakobo asubira mu magambo ya Zenosi yerekeye umugani w’igiti cyahinzwe n’icya elayo cy’ishyamba—Ni igishushanyo cya Isirayeli n’Abanyamahanga—Ugutatana n’ugukoranira hamwe kwa Isirayeli bigaragaza ibimenyetso mbere y’uko biba—Hakomojwe ku Banefi n’Abalamani n’inzu yose ya Isirayeli—Abanyamahanga bazaterwa kuri Isirayeli—Amaherezo uruzabibu ruzatwikwa. Ahagana 544–421 M.K. Igice cya 6Nyagasani azagarura Isirayeli mu minsi ya nyuma—Isi izatwikishwa umuriro—Abantu bagomba gukurikira Kristo kugira ngo birinde inyanja y’umuriro n’amazuku. Ahagana 544–421 M.K. Igice cya 7Sheremu ahakana Kristo, ashyamirana na Yakobo, yaka ikimenyetso, maze akubitwa n’Imana—Abahanuzi bose bavuze ibya Kristo n’Impongano ye—Abanefi babayeho iminsi yabo nk’inzererezi, zavukiye mu mubabaro, kandi zanzwe n’Abalamani. Ahagana 544–421 M.K.