Ibyanditswe bitagatifu
Yoromu 1


Igitabo cya Yoromu

Igice cya 1

Abanefi bubahiriza itegeko rya Mose, bagategereza ukuza kwa Kristo, kandi bagatunganirwa mu gihugu—Abahanuzi benshi barushywa no guhamisha abantu mu nzira y’ukuri. Ahagana 399–361 M.K.

1 Ubu dore, njyewe, Yoromu, ndandika amagambo make nkurikije itegeko rya data, Enosi, kugira ngo igisekuruza cyacu gishobore kubikwa.

2 Kandi uko ibi bisate ari bitoya, n’uko ibi bintu byanditswe hagamijwe inyungu z’abavandimwe bacu Abalamani, niyo mpamvu, ari ngombwa ko nandika bikeya; ariko sinandika ibintu by’ubuhanuzi bwanjye, cyangwa iby’amahishurirwa yanjye. Ese ni iki nakwandika kiruta ibyo ba sogokuruza banditse? Ese ntibahishuye umugambi w’agakiza? Ndababwira, Koko; kandi ibi birampagije.

3 Dore, ni ngombwa ko byinshi byakorwa muri aba bantu, kubera ukunangira kw’imitima yabo, n’ukutumva kw’amatwi yabo, n’ubuhumyi bw’ubwenge bwabo, n’ugushinga kw’amajosi yabo; nyamara, Imana yababereye inyembabazi, kandi ntabwo yari yabakubura mu gihugu.

4 Kandi hari benshi muri twebwe bagize amahishurirwa menshi, kuko si bose bashinze amajosi. Kandi uko benshi batashinze amajosi kandi bakagira ukwizera, bakagira ubusabane na Roho Mutagatifu, utuma ibintu bigaragarira abana b’abantu, hakurikijwe ukwizera kwabo.

5 None ubu, dore, imyaka magana abiri imaze gushira, n’abantu ba Nefi barakomeye mu gihugu. Bitondeye kubahiriza itegeko rya Mose n’umunsi w’isabato mutagatifu ku Mana. Kandi ntibashize isoni; cyangwa ngo basuzugure. N’amategeko y’igihugu yari akaze bihebuje.

6 Nuko batatanyirizwa ahenshi mu gihugu, ndetse n’Abalamani. Kandi bari benshi bihebuje kurusha uko byari ku Banefi; nuko bakunda ubwicanyi kandi bashoboraga kunywa amaraso y’ibikoko.

7 Kandi habayeho ko baduteye inshuro nyinshi, Abanefi, kuturwanya. Ariko abami bacu n’abayobozi bacu bari abagabo b’intwari mu kwiringira Nyagasani; kandi bigishije abantu mu nzira za Nyagasani; kubera iyo mpamvu, twatsinze Abalamani kandi tubatsemba mu bihugu byacu, nuko dutangira gucinyira imijyi yacu, cyangwa ahantu aho ariho hose h’umurage wacu.

8 Kandi twarororotse bihebuje, nuko dukwira mu gihugu, maze dukizwa bihebuje na zahabu, na feza, n’ibintu by’agaciro kanini, n’ubukorikori bw’ibiti, mu mazu, no mu ma mashini, ndetse no mu butare n’umuringa utukura, n’umuringa n’icyuma, bakora ibikoresho by’ubwoko bwose bya buri kintu kugira ngo bahinge ubutaka, n’intwaro z’intambara—koko, umwambi utyaye usongoye, n’urwubati, n’umwambi, n’icumu, n’imyiteguro yose y’intambara.

9 Nuko bityo kubera ko twari twiteguye guhura n’Abalamani, ntibahiriwe no kuturwanya. Ariko ijambo rya Nyagasani ryarashimangiwe, iryo yabwiye abasogokuruza bacu, avuga ati: Uko muzubahiriza amategeko yanjye muzatunganirwa mu gihugu.

10 Nuko habayeho ko abahanuzi ba Nyagasani bihanangirije abantu ba Nefi, hakurikijwe ijambo ry’Imana, ko nibatubahiriza amategeko, ahubwo bakagwa mu gicumuro, bazarimburwa mu gihugu.

11 Kubera iyo mpamvu, abahanuzi, n’abatambyi, n’abigisha, bakoranye umwete, bingingira abantu n’ubuyangamugayo bwose kugira umwete; bigisha itegeko rya Mose, n’impamvu ryatanzwe; babemeza gutegereza Mesiya, no kumwemera ko azaza nk’aho yamaze kuza. Kandi ni muri ubu buryo babigishijemo.

12 Kandi habayeho ko mu kubikora batyo babakijije kurimburwa mu gihugu; kuko batoboje imitima yabo ijambo babibutsa ubudahwema ukwihana.

13 Kandi habayeho ko imyaka magana abiri na mirongo itatu n’umunani yahise—mu buryo bw’intambara, n’amakimbirane, n’intonganya, mu mwanya w’igihe kinini.

14 None njyewe, Yoromu, sinandika ibirenzeho, kuko ibisate ari bitoya. Ariko dore, bavandimwe banjye, mushobora kurebera ku bindi bisate bya Nefi; kuko dore, kuri byo haharagasweho inyandiko z’intambara zacu, bijyanye n’ibyanditswe n’abami, cyangwa ibyo bategetse kwandikwa.

15 None nshyize ibi bisate mu maboko y’umuhungu wanjye Omuni, kugira ngo bizashobore kubikwa hakurikijwe amategeko y’abasogokuruza bacu.